Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedInkuru zamamazaUbuzima

Rubavu: Kuboneza urubyaro ku bagabo byarinda igwingira na bwaki mu bana

Mu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Rubavu, mirongo icyenda ku ijana (90%) ni abagore kandi abenshi baba basize abana bato, ibintu bibabuza umutekano kuko baba basize izo mpinja.

Uku gusiga abana bakiri bato biri mu byagiye bituma akarere ka Rubavu kagira imibare iri hejuru mu kugira abana bafite imirire mibi n’abagwingiye kuko mbere abo bana babaga basigiwe abadafite uburyo n’ubushobozi bwo kubagaburira ibikwiye kandi ku gihe.

NYIRANSENGIMANA Mariana ni umwe mubabyeyi bakorera ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka wa Rubavu-Goma. Atuye mu murenge wa Gisenyi, mu kagari ka Buhaza, umudugudu wa Gabiro akaba nyina w’abana cumi n’umwe (11), we afite imyaka 39.

Kubera kuzinduka ajya gushakisha ibyabatunga, umwe mu bana be yagezweho n’indwara y’imirire mibi nubwo irerero aturanye naryo ubu rimaze guhembura uwo mwana, akaba ashima leta yaribegereje.

Yaretse kuboneza urubyaro kuko ngo yigeze abigerageza akagira utubazo two guhorana intege nke zamubuzaga kujya gushabikira abana, nyuma yanzura kubihagarika. Ubu, bucya yambariye kwambuka umupaka ajya gushakishiriza muri Goma.

Avuga ko nta kundi yari kubigenza kuko nubwo afite abana benshi ngo abashabikira bakabaho nubwo hari umwe byari byanze akarwara bwaki, naho ku mpungenge ko n’abandi bayirwara yagize ati:”None aho gupfa si, nti wakena? Gusa Imana iramfasha tu”.

UWAYISABA Gloriose nawe ni umubyeyi w’abana batatu utuye muri uyu mudugudu wa Gabiro mu murenge wa Gisenyi.

Ashingiye ku nararibonye ye avuga ko abagabo babyemeye nabo bakajya baboneza urubyaro byafasha guhangana n’imirire mibi n’igwingira rya hato na hato ku bana kuko bo (abagabo) nta n’ingorane za hato na hato kuboneza bibagiraho nkuko bigenda ku bagore bamwe. Yitanzeho urugero ati:’’Njyewe numva umugabo abaye yarabyaye nk’abana batatu cg bane, babyumvikikanyeho n’umugore we yaruboneza kuko bo sinari numva hari impinduka byabagizeho nkuko bijya biba ku bagore bamwe”.

Hagati aho ariko bamwe mu bagabo ntibakozwa gahunda yo kuboneza urubyaro, icyakora abayemera (gahunda yo kuruboneza) babihirikira ku bagore gusa bo bakabyihunza.

Imibare igaragaza ko akarere ka Rubavu gatuwe n’ingo ibihumbi mirongo inani (80.000) muri zo abagabo mirongo irindwi na batanu gusa (75) nibo bifungishije burundu ku bushake kugeza ubu.

Abo barimo NIYIBIZI Laurent wo mu kagali ka Nengo mu mudugudu wa Nyabagobe wifungishije afite abana umunani, gusa yagize ati:”Baransetse cyane, abandi bakanserereza ngo mbaye inkone, gusa ntacyo bimbwiye kuko byahaye madamu wanjye umutekano kandi turakora tugahahira abana bacu neza ubu nta kibazo”.

NIYONGABO MUSA Dieudonné ni undi mugabo nawe wifungishije. Ni umubyeyi w’abana bane (4), yabikoze ku bwumvikane n’umugore we.

Ku birebana n’ibivugwa ko hari ubwo inshingano z’abakuze zakomwa mu nkokora n’uku kwifungisha urubyaro ku bagabo, we abitera utwatsi nk’uvuga ibyo azi ati:“Imyanya y’ibanga n’imirimo yayo nta kibazo na kimwe nubwo nabanje kugira ubwoba ariko ntaho bihuriye rwose pe

Twamubajije niba hari icyo byamaze mu birebana no kuba byarinda abana imibereho mibi nawe ati:”Umusaruro byarawutanze kuko iyo urebye, madamu ubu yabashije gukora kandi nanjye ndakora, naho mbere madamu akirwaragurika nakoraga njyenyine ariko ubu turafatanya, tukinjiza ifaranga, kandi tukabona uko duhahira abana ibikwiriye , tukanababonera umwanya wo kubana nabo bakishima

Avuga ko kutagira amikoro biri mubituma bamwe mu babyeyi bafata nabi abana ari nabyo bibakururira mu mirire mibi (Bwaki) abandi bakahagwingirira.

Bwaki ni imwe mu ndwara ikunda gufata abana bato bitewe no kubura intungamubiri n’imyunyu ngugu bikwiye kandi bihagije, bimwe mu biyiranga bikaba kuba umwana agira intege nke, gucurama umusatsi, ubwoya bugajutse ku matama n’ahandi ku mubiri we.

Ni indwara y’imirire mibi ishobora gutuma umwana adatenga (Gushisha-Kubyibuha ku bana) gusa hari n’abafufumanga (Kubyimba) amatama n’ibirenge wakoraho ugasanga hafoba (hakandika) gusa ni indwara ishobora gukira vuba cyane iyo umwana uyirwaye yitaweho (urugwiro) akahabwa indyo ikwiye vuba na bwangu.

Uretse kuba ifatira ku mirire mibi, ubushakashatsi buhamya ko ibyagatunze abana rimwe na rimwe abana babibura bitewe n’akajagari gafatiye ku bukene cyangwa kubana nabi kw’ababyeyi babo, bwaki igatungura.

ISHIMWE Pacifique; Visi meya wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Rubavu

Visi meya ISHIMWE Pacifique ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu avuga ko igenzura akarere gaheruka gukora ryaberetse ko Rubavu ifite abana ibihumbi mirongo itanu na bitanu by’abana barimunsi y’imyaka itanu kandi ko muri bo ibihumbi umunani (8000) bagwingiye.

Akarere ka Rubavu kanafite abana mirongo itanu na barindwi bari mu mirire mibi (Bwaki) kandi muri bo cumi na batanu bari mu ibara ry’umutuku, bivuze ko bamerewe nabi gusa bari kwitabwaho mu bigo nderabuzima ngo bibondore bwangu.

Umwana uri mu mirire mibi iyo yitaweho mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri cyangwa amezi abiri bitewe n’ibara umwana yari arimo (Umuhondo cgumutuku) aba yakize iyi ndwara.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibaryrishamibare yo mu mwaka wa 2015 yagaragaje ko mu ban abo mu Karere ka Rubavu, 46% bari baragwingiye, gusa igenzura ryo mu mwaka wa 2020 rihamya ko ubu basigaye ari 40.3%, ibyemeza ko mu myaka itanu aka karere kagabanyijeho hafi 6%.

Buri kwezi mu mudugudu abajyanama b’ubuzima bapima abana bose hagamijwe kumenya abafite imirire mibi ndetse buri mwaka ibipimo byerekana imibare y’ababa baragwingiye, imibare ishingirwaho ibikorwa by’ubutabazi bwo kubagoboka vuba na bwangu.

Bisa n’ibidashoboka ku isi ko habura abana bake bagwingira kuko bidaterwa gusa n’imirire ahubwo hazamo n’impamvu mbonezamubano, kuburyo nibura igihugu kitarengeje abana 19% bagwingiye byakwihanganirwa.

Umwe mu baturage bo muri mbugangari udakozwa ibyo kuboneza urubyaro ku bagabo
NIYIBIZI Laurent wo mu kagari ka NENGI; yaboneje urubyaro mu buryo bwa burundu
Abana barerererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Rubavu
Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button