Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukunguUbumenyi

RSSB: Abashaka gukurikirana ibirebana n’imisanzu y’ubwiteganyirize bwabo bashyizwe igorora

Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda [RSSB] kuri iyi tariki ya 31 Mutarama, 2023 cyashyize ahabona urubuga rw’ikoranabuhanga umuntu wese ufite mudasobwa cyangwa telefone igezweho kandi ufite murandasi [internet] yinjiramo akabona aho yuzuza imyirondoro ye, agahita ahabwa amakuru yose yerekeranye n’imisanzu ye y’ubwiteganyirize.

Ucyinjira muri urwo rubuga [www.imisanzu.rssb.rw] rukwereka uburyo bwo kuzuzamo nimero y’indangamuntu cyangwa pasiporo, telefone yawe ndetse na nimero y’ubwiteganyirize yawe kandi inyandiko ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda ku buryo ntauzagira imbogamizi ifatiye ku rurimi, hariho na nimero wahamagara ugahabwa ubufasha waba wifuza.

Imisanzu ishobora kuba yaratanzwe cyangwa itaratanzwe, bigaha umukozi impamvu yo kubaza umukoresha cyangwa se akaba yanatanga amakuru ku buyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB kuko imisanzu y’umukozi ari uburenganzira bwe.

Abayobozi b’urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB bashyira ku mugaragaro uru rubuga, babwiye itangazamakuru ko ibi bije gukemura ibibazo byinshi abanyamuryango bagiraga harimo kubavuna amaguru ndetse no kuba hari abakozi batamenyaga niba imisanzu yabo abakoresha bayishyura cyangwa batayishyura.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda [RSSB] bwana Regis Rugemanshuro, yavuze ko uru rubuga ruzafasha ushaka kumenya uko imisanzu yabo itangwa; niba itangwa ku gihe kandi ikaba yuzuye no kubona amakuru y’ibyo bashobora gukora kugira ngo biteganyirize birenzeho.

Ati “Abanyamuryango ntibashoboraga kumenyera ku gihe niba baratangiwe imisanzu cyangwa batarayitangiwe; icyo cyakemutse. Mu buryo bworoshye buri munyamuryango azajya abasha kumenya uko ahagaze ku kwezi cyangwa ku mwaka n’umukoresha yakoreraga mu gihe runaka.”

“Iyo umaze kugaragaza ko hari ibyo utatangiwe, RSSB ishyira itegeko mu bikorwa, ni ukuvuga ko ikurikirana umukoresha wawe yaba uwo ukorera ubu cyangwa uwo mu gihe cyashize kugira ngo ibyo ugenerwa cyangwa wagenerwaga icyo gihe ubihabwe.”

Ni urubuga rutanga icyizere ko ruzaba ingirakamaro cyane kuko nko mu gihe gito rumaze mu igeragezwa, ibibazo ibihumbi 6 byahise bibonerwa ibisubizo ibihumbi umunani [8] byari byatanzwe,  hifashishijwe iri koranabuhanga.

Umunyamuryango ushaka kwinjira kuri uru rubuga anyura kuri www.imisanzu.rssb.rw akiyandikisha hanyuma akamenya amakuru amwerekeye ajyanye n’imisanzu yatangiwe n’iyo atatangiwe, raporo irambuye y’ukwezi cyangwa umwaka kandi ashobora kumenyakanisha ikibazo yahuye na cyo kuri RSSB bigakurikiranwa akajya amenyeshwa amakuru y’aho bigeze kugeza bikemutse.

Prof. Silas Lwakabamba nk’umwe mu bakoresheje uru rubuga,yavuze ko aho abitangiriye abasha gukurikirana ibya pansiyo n’imisanzu ye bitamusabye kujya ku biro bya RSSB, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho yibazaga ingano y’imisanzu amaze gutangirwa n’icyo yajya abona aramutse agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ati “Ubu nshobora gukurikirana ibya pansiyo yanjye. Icyiza kuri njye ni uko nshobora gufata icyemezo cy’igihe nzagira mu kiruhuko cy’izabukuru kandi nzi amafaranga nzajya mbona. Nshobora kuvugana na RSSB binyuze kuri uru rubuga no kugaragaza ikibazo bakansubiza. Mu gihe cyashize twari mu mwijima, twari tumeze nk’abatabona mu buryo bwa burundu ariko ubu nzi ibizambaho.”

UWIMANA Dorothée; Umuyobozi w’umuryango nyarwanda w’abari muri pansiyo [ARR]

Dorothée UWIMANA uyobora umuryango nyarwanda w’abari muri pansiyo [ARR] yabwiye purenews.rw ko uru rubuga ruziye igihe kandi ruzagirira akamaro gahebuje abakozi bose.

ati:”Nk’ubu dufite abari muri pansiyo barinze bayijyamo batazi niba imisanzu yabo itangwa, baza kumenya ko itatangwaga baratinze cyane ndetse batakiri no mu kazi, batangira kubyirukamo ariko kuuva mu mwaka wa 2014 n’ubu ibibzo byabo ntibirakemuka, ariko iyi gahunda izatuma buri mukozi ajya abicukumbura akiri mu kazi, noneho agire n’igihe cyo kubyitaho atari yava mu kazi.”

Uru rubuga RSSB yizeza abanyamuryango ko amakuru yabo azajya aba ari ibanga mu gihe hari ugaragaje ikibazo ndetse ko rufite umutekano usesuye.

Ni urubuga icyakora kugeza ubu ruzagirira umumaro cyane abakozi bakora imirimo izwi kandi y’abize amashuli kuko abakora nyakabyizi bikigoye ko barwifashisha nubwo ari bo benshi mu bakozi bakorera mu rwanda kuko bangana na 79.6% kugeza ubu.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button