Abaturage bo mu gace ka Kyondo banze ko ingabo za LONU zishinzwe kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) babacungira umutekano, babashinja gukorana n’inyeshyamba zayogoje aka gace.
Imyivumbagatanyo yatangiye kuva ku ya 20 kugeza 21 mu rukerera, muri Komini ya Kyondo, teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko amakuru ava muri aka gace abyemeza.
Abatuye muri aka gace bagaragarije ingabo za MONUSCO uburakari bazishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, mk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru OKAPI.
Kubwo ibyo, insoresore zo muri iyi Komini zabujije abasirikare ba MONUSCO kwinjira muri aka gace, zishyiraho za bariyeri, zishyira mu nzira ibintu byatwitswe, mu gihe ingabo za MONUSCO zatanze integuza ko imitwe yitwaje intwaro ishobora kugaba ibitero muri aka gace.
Ukuriye by’agateganyo ibiro bya MONUSCO muri aka gace ka Beni-Butembo-Lubero, Abdourhmane Ganda yavuze ko ingabo za MONUSCO zari zivuye i Butembo zari zicunze umutekano (patrouille) zifatanyije n’ingabo za Congo FARDC, nyuma yo kumenya amakuru ko inyeshyamba zishobora kugaba ibitero muri aka gace.
Abdourahmane Ganda yasabye aba baturage kutumva ibihuha ahubwo bakizera ingabo za MONUSCO zikorana n’ubuyobozi bwa Congo mu kugarura amahoro.
Yagize ati” Abaturage badusaba kubacungira umutekano, bakatwoherereza abantu ngo dufatanye kubarinda, uyu munsi barababuza gukorera hamwe. Reka mfate uyu mwanya mbabwire ko MONUSCO ari ingabo z’amahoro. Zaje gufasha ingabo za FARDC na Polisi ngo turinde abaturage b’abasivile mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro”.
Yunzemo ati” MONUSCO ntiyigeze ikorana n’imitwe yitwaje intwaro, ntibizigera binabaho. Ndabasabye bavandimwe, igihe mubonye ingabo za MONUSCO, ziba ziri mu kazi, ziri kubacungira umutekano, ni ku nyungu zanyu,
Ntimugahe umwanya ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga, uburozi bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo inyeshyamba zikoresha ngo zibangishe ingabo za MONUSCO, kugira ngo zitubuze kuzirwanya”.