Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Abasirikare ba Misiri bagiriye urugendoshuri mu Rwanda

Itsinda ry’abasirikare ba Minisiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen, ryasuye Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kureba no kwigira ku myitozo ihabwa abasirikare bashaka kwinjira mu rwego rw’Abofisiye.

Aba basirikare batanu barimo bane bari gukurikirana amasomo abemerera kuba aba Ofisiye batangiye uruzinduko rwabo ku wa 16 Mutarama 2022, ku ikubitiro basuye Minisiteri y’Ingabo, bakirwa n’Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Ferdinand Safari.

Maj Gen Ferdinand Safari wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimye umubano ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’igisirikare ndetse abaha ikaze mu Rwanda.

Uruzinduko rw’aba bofisiye ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri (Egypt) Lt Gen Mohamed Farid wayoboye itsinda ry’abasirikare bakuru basuye u Rwanda kuva tariki ya 27 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2021.

Muri uru ruzinduko aba basirikare bari baherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Misiri mu Rwanda, Brig Gen Hesham Rammah.

Uretse ibi biganiro ku wa 18-19 Mutarama 2022, iri tsinda ry’abasirikare ryasuye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikurikirana amasomo ahatangirwa ndetse rigira n’umwanya wo kuganira n’abayobozi baryo.

Uru ruzinduko rwarangiye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, rwasize aba basirikare kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bintu bitandukanye birimo umubano mwiza mu bijyanye no guhanahana ubumenyi mu myitozo ya gisirikare.

Bakurikiranye amasomo atangirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako

Aba basirikare ba Misiri bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo

 

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’ubutwererane mu bya gisirikare

 

HABIMANA Bonaventure

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button