Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyiUbuzima

UBUZIMA: Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) cyambariye guhashya ibiyobyabwenge

Ubugenzuzi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bwo mu mwaka wa 2018 bugaragaza ko hafi abanyarwanda babiri ku ijana (1.6%) bangirijwe n’ibiyobyabwenge naho batandatu ku ijana (6%) mu banyarwanda byababase;  ibintu bituma u Rwanda rubarirwa mu bihugu byo ku isi bigira abantu benshi bicwa n’ibiyobyabwenge.

Ubusinzi kimwe n’ibindi biyobyabwenge bifashe umwanya munini mu bibazo birimo gutakaza ubwenge cyangwa ubushobozi bwabwo, inda zitifujwe, indwara zifatira mu busambanyi ndetse no guhungabanya ubukungu n’imibereho myiza muri sosiyete y’abanyarwanda.

Mu rwego rwo kubikumira ndetse no kuvura indwara zo mu mutwe ahanini zatewe n’ibiyobyabwenge, Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubuzima gifatanyije na Minisitire y’ ubuzima, polisi y’ igihugu basoje icyumweru cy’ ubukangurambaga cyari kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda; Umuhango wabereye mukigo cya Huye Rehabilitation Center giherereye mu karere ka Huye, ahatangiwe ubukangurambaga busa n’ubwatangiriye mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’uburasirazuba.

Igikorwa bwite cy’ ubukangurambaga cyo kurwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge mu rwego rw’ igihugu cyabereye ahantu hatandukanye  harimo mu mashuri yisumbuye, Mu kigo cya Gitagata, gahunda isorezwa mu Kigo Isange Rehabilitation center yo mu Karere ka Huye.

Dr.RWAGATARE Patrick, Umuyobozi wa Huye Rehabilitatin Center (captured by RBC)

Rwagatare Patrick uyobora Huye Isange Rehabilitation Center , avuga ko iki kigo  kuva cyashingwa cyakoreye ubuvuzi rusange benshi mu bantu babaswe n’ibiyobyabwenge nk’ inzoga, urumogi, mugo, kanyanga, kokayine, mayirungi n’ ibindi byinshi bitaramenyekana hano mu gihugu, kandi ko byabahinduriye ubuzima bagataha.

Dr Rwagatare yemeza  ko batanga ubuvuzi bw’umwihariko kuko ngo nubwo baba barakoresheje ibiyobyabwenge buri wese avurwa ku rwego rwe, akemeza ko bikorwa n’abaganga  b’impuguke bavura indwara zo mu mutwe, abakurikirana abarwayi ngo bakagira n’abakurikirana bidasanzwe abahuye n’uburwayi batejwe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gihe ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge rikomeje guhangayikisha sosiyete nyarwanda ndetse n’ Isi muri rusange , Rwagatare avuga ko iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira(gucumbikira no kugaburira) abantu 90, cyashoboye gushyiraho serivisi zigezweho zafasha abagenerwabikorwa (abagizwe imbata n’ ibiyobyabwenge).

Ati”Nubwo abantu bashobora gukoresha ibiyobyabwenge bimwe (substances) ubuvuzi bahabwa ntabwo ari bumwe buba butandukanye biturutse ku mpamvu nyinshi kandi haba hakenewe imiti itandukanye n’ abaganga banyuranye harimo (abaforomo, abaganga bavura indwara zo mu mutwe , psychiatres, Psychologues…) ndetse n’abandi.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, Dynamo Ndacyayisenga yavuze ko bibabaje kubona imbaraga z’ igihugu (Urubyiruko) zimirwa ndetse zikanangizwa n’ ibiyobyabwenge.

Yagize ati:” Twakagombye gutsinda iki kibazo dufatanyije, tukubaka igihugu. Kubona abantu bafite imbaraga n’ ubwenge bangirizwa n’ ibiyobyabwenge biteye agahinda kenshi”.

Yasobanuye ko:”leta yashizeho uburyo bwiza bwo gufasha  abantu bagizweho ingaruka n’ikoreshwa ry’ibiyobyebwenge kuva ku kigo nderabuzima kugera ku bitaro cyangwa ikigo nk’icya Huye Isange Rehabilitation Center. Turasaba abanyarwanda kudakomeza kurebera abababara ndetse n’abarembera mu ngo, ibigo dufite bitwereka ko gukira bishoboka ariko ubuzima bw’umunyarwanda ntibwangirike dufite ubuvuzi.”

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko ivuga ngo “Ibiyobyabwenge birica tubyirinde Kandi tubyamagane”. Ubukangurambaga bwasorejwe mu kigo ngororamuco cya Huye Isange Rehabilitation Center, ikigo cyita ahanini ku buzima bw’abazahajwe n’ibiyobyabwenge, kuva mu mwaka wa 2016.

Egide NIRINGIYIMANA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button