Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko indwara y’imidido iterwa ahanini n’udukoko twinjira mu birenge tuvuye mu butaka bwanyuzeho ibirunga.
Imidido ni indwara ibyimbisha ibirenge ikabangamira urujya n’uruza rw’amazi n’amaraso mu gice cy’ikirenge iyi ndwara yafashe, ibirenge bikabyimba, bikazaho ibisebe ariko uwo byanafashe agakunda kwishima kuko biryana.
Mukamazera Jacqueline ni umubyeyi ufite imyaka 51 ariko yarwaye imidido afite imyaka 13, indwara yamubereye umusaraba kuva mu bwangavu bwe kugeza yivuje.
Kuva akiri muto yabaga mu kato yashyirwagamo n’abaturanyi bose n’abumuryango we badasigaye bitewe n’umunuko wavaga mu birenge bye byahoraga binyenya amazi kubera ibisebe yahoranaga.
Uretse ubukene mu muryango we, uyu mubeyi avuga ko bamwe mu bantu bamuhaga akato, abamwangaga n’abamunenaga ubu babihinduye kuko ibirenge bye bitakiri uko byahoze mbere.
MUKAMAZERA Jacqueline yahoraga atuma isazi ku birenge, uburibwe bwabaga butamworoheye ariko n’uruvugo rwabaga ari rwose mu bari bamuzi bose.
Nubwo yari afite uburanga, umwete n’ubutwari mu kubaho kwe, abo mu muryango we n’abaturanyi babagaho bamuryanira inzara dore ko byemezwaga ko iyi ndwara ari umuvumo wamufashe abandi bakemeza ko ari amarozi. Yagize ati:”Ntaho ntavujwe ngo ni amarozi ariko byanze gukira turekera iyo…”
Uko yivuje, abamuhaga akato bakabicikaho
Mukamazera Jacqueline yaje kumenya ko mu karere ka Musanze hari abagiraneza bavura imidido, ahagera mu ba mbere, yitabwaho, ubu ibirenge bye nubwo bikigaragaza ko yarwaye imidido, avuga ko ubu yumva yarakize kuko nta mazi akibivamo, nta buribwe nta no kumuremerera nkuko byahoze kera.
Yavuwe n’umuryango Heart and Sole Africa (HASA) ukorera I Musanze mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2015.
Amaze gukira yigishijwe imyuga ngo yifashe kwivana mu bukene yatewe no kumara imyaka myinshi atagira akarimo yakora kuko n’ubuzima bushariye yabagamo yumvaga nta cyerekezo bufite.
Ubu aratanga ubuhamya ko imiryango ye ndetse n’umugabo we batakimwinuba. Ati;”Ubu imiryango yari yaranyanze yarangarukiye kuko bamenye ukuri ko nanjye ndi umuntu. Bakekaga ko narozwe, ariko ubu babonye ko hari icyo nanjye nshoboye kuko ndakora nkanashobora kwiyitaho ngacya.”
Ubu, uyu mubyeyi ni umudozi w’inkweto zihabwa bagenzi be barwaye imidido kandi buri kwezi abihemberwa umushahara umufasha kwiyitaho mu buryo bw’ibanze.
Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) umuryango Heart and Sole Africa (HASA) bavura abafite imidido nta kiguzi kandi ntibisaba ubwisungane mu kwivuza.
Uretse Mukamazera waganiriye na www.purenews.rw umuryango Heart and Sole Africa (HASA) ubu wita ku bantu 600 barwaye imidido baza kwivuza bakomotse mu gihugu hose kuko HASA ariyo gusa kugeza ubu yita ku bafite iyi ndwara.
Ladislas NSHIMIYIMANA, Ushinzwe indwara zititaweho uko bikwiye (RBC)
Ladislas Nshimiyimana ushinzwe Ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko kimwe n’abandi barwayi bose abafite imidido badakwiriye guhabwa akato kuko Atari bo bihamagariye iyo ndwara.
Indwara y’imidido yiganje cyane mu ntara y’amajyaruguru by’umwihariko mu turere twa Burera na Musanze Kandi ubushakashatsi bw’ikigo cyita ku buzima mu Rwanda (2017) bwagaragaje ko abantu ibihumbi bitandatu (6000) ari bo kugeza ubu bafite iyi ndwara y’imidido.