Nta muto utafata inshingano yo kwita ku gihugu cye- Madamu Jeannette Kagame
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira 2021 ubwo yatangizaga Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.
Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.
Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe. Byabereye muri Intare Conference Arena iri i Rusororo
Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 25, hazirikanwa abitanze bakagarura u Rwanda “rukongera kuba u rwa Kanyarwanda.’’
Yasobanuye ko Unity Club igishingwa uko imyaka yagiye ikurikirana bitaye ku gushimangira “Ndi Umunyarwanda’’ nk’ icyomoro n’igihango, kwimakaza ukuri, kubumbatira ubumwe ndetse no guhamya byuzuye Ndi Umunyarwanda, yo gitekerezo- ngenga cyo kubaho kw’igihugu.
Yagize ati “Kwizihiza Isabukuru y’imyaka 25 ya Unity Club ni ukubakira ku masomo y’aho tuvuye tukubaka 25 izaza, maze abato bakigira ku bigwi by’u Rwanda; kwihesha agaciro, kugira ubumuntu no kureba kure.’’
Yasobanuye ko icyafashije u Rwanda kuva mu bibazo rwashyizwemo na Jenoside yakorewe Abatutsi ari ubuyobozi bwiza.
Ati “Ubona kandi umutima w’u Rwanda wanze gupfa, iyo uhujwe n’ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga, ibisubizo biboneka ari byinshi kandi biramba. Ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose, bugiha uburenganzira bwo kugena imitegekere n’imiyoborere yacyo, bitabaye ibyo, isomo ry’uburenganzira bwa muntu, ntabwo ryaba rimurengera.’’
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Ubunyarwanda bukwiye kuba inkingi yubakirwaho iterambere ry’igihugu.
Ati “Amateka azahamya ko muri iyi myaka tumaze, twashyigikiye icyerekezo cya Leta yacu, duhangana n’ibyago hamwe n’ingaruka zabyo, ntawe usigaye inyuma.’’
Madamu Jeannette Kagame yifashishije icyorezo cya COVID-19 mu kwerekana ko nubwo cyatunguranye ariko igihugu cyishatsemo ibisubizo.
Ati “Ubumwe bwacu bwadufashije guhangana n’iki cyorezo, rimwe na rimwe no gufata ibyemezo bikomeye, bigira n’ingaruka ku mibereho isanzwe, ariko icyari kigamijwe ni ukubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, abarutuye n’abatugenderera.’’
Ibyemezo byafashwe bishingiye ku ‘bunararibonye bufasha gushishoza, guteganya no kureba kure no kujya inama.’
Madamu Jeannette Kagame ati “Ibisubizo twishatsemo twasanze bidufasha gukemura ibibazo ku buryo burambye. Twafata urugero, mu gihugu cyabayemo Jenoside cyangwa amakimbirane, komora ibikomere bishoboka ari uko hagendewe ku mwihariko w’icyo gihugu. Nta gihugu cyabereyeho gukomeza kuba mu bukene. Guhera kuri bike dufite, tukagera kuri byinshi birashoboka kandi n’abatujora ni ho batangiriye.’’
“Ntawe uba muto ku buryo atafata inshingano yo kwita ku gihugu cye. Bato batari gito n’Abarinzi twigiraho uyu munsi, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, na bo bigeze kuba bato. Bari bafite inzozi n’icyerekezo, ariko ntibirengagije igihango cyacu. Ubutwari n’ibikorwa byanyu ni ikimenyetso gihamya ko no mu bihe bikomeye, umuntu nyamuntu ahitamo ineza.’’
Yashimye abitangiye kubohora igihugu no kukiyobora by’umwihariko mu bihe bigoye aho bamwe bakoraga badahembwa ariko bakomeza guharanira ukubaho kw’abaturarwanda.
Muri iri huriro hanamuritswe ubushakashatsi ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ku rubyiruko no gushaka ingamba zakoreshwa mu gukemura ibyo bibazo.
Mu kiganiro ku “Uruhare rwa Unity Club mu rugendo rw’imyaka 25 mu gutanga umusanzu wo kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda”, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko hagikenewe gukomeza gutoza abato indangagaciro z’Ubunyarwanda mu muryango no mu mashuri.
Ati “Muri iyi myaka 25 Unity Club yatanze umusanzu ukomeye mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri ibyo bikorwa twavugamo nko kuba waratangije ibiganiro by’ukuri no kwizerana mu Banyarwanda.”
Mu bindi byagarutsweho ni ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”, cyatanzwe na Amb. Joseph Nsengimana, Geraldine Umutesi, Lambert Bariho, Dr. Théogène Bangwanubusa na Barore Cléophas.
Iri huriro rikaba riri busozwe n’igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango Unity Club umaze, hakanashimirwa abarinzi b’igihango 7 baje basanga abandi 40 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bakabishimirwa ku rwego ry’igihugu.