Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyiUmutekano

Rutsiro: Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo kandi b’amikoro make batewe ingabo mu bitugu

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Rutsiro babyariye iwabo inda zitifujwe bahawe imashini zidoda mu mugambi wo kubafasha kwinyugushura ingoyi z’ubukene bubugarije.

Izi mashini zihawe bamwe mu bakobwa babyariye iwabo ariko banasoje imyuga y’ubudozi ku buryo ubu ikirakurikiraho ari ukuzibyaza umusaruro; ibintu bitanga icyizere ko ubuzima bwabo butazasubira ahabi ukundi.

Uretse izi mashini zizabafasha gukora bagahindura ubuzima, bamwe muri bo bakobwa bahawe n’amatungo magufi ngo bayorore ajye abakenura mu ngorane z’ubuzima bwa buri munsi.

Umuyobozi w’akarere Ayinkamiye Emérence yasabye abahawe imashini kuzifata neza zikabafasha kwiteza imbere kimwe n’abagabiwe ayo matungo magufi.

Yabibukije kandi ko atari igihembo, ko ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kubaha intangiriro y’imibereho, abasaba kugira uruhare mu gukumira inda zitifuzwa kuko basobanukiwe ingorane zibazanira.

Ni umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu karere ka Rutsiro ku Nsanganyamatsiko igira iti: “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na COVID-19.

Ku rwego rw’akarere,  uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Boneza ahari Umuyobozi w’akarere Ayinkamiye Emérence, Umuyobozi Mukuru muri Ministeri ifite urubyiruko mu nshingano n’inzego z’umutekano.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi hakozwe umuganda wo gukora ibikorwa bitandukanye no kuremera abatishoboye hatangwa amatungo magufi.

Binyuze mu mushinga Berwa Kinunu, abakobwa babyariye i wabo bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo y’ubudozi haniyongeraho imashini zidoda zatanzwe na Minisiteri ifite Urubyiruko mu nshingano yari ihagarariwe  na madame Tetero Solange.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button