Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukunguUbumenyiUmutekano

Kigali: Abazunguzayi hafi 4,000 guhabwa aho bakorera

Kuri ubu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu ibarura ry’abazunguzayi baheruka gukora mu mezi yashyize, basanze bafite abagera ku 3977, bakaba barimo gushakirwa aho gukorera nk’uko Martine Urujeni, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinze imibereho y’abaturage abisobanura.

Ku bwe ngo “Muri Nyarugenge habaruwe 1104, Gasabo 1921, Kicukiro 952, abo ngabo nabo twatangiye kubashakira aho gukorera, haba kububakira udusoko, haba ndetse no kubashakira imyanya mu masoko dusanzwe dufite, aho tubonye imyanya bakaba ariho bashyirwa. Nka Nyarugenge hari abashyizwe muri Nyabugogo muri Ejo Heza, ndetse na Down Town, na Kicukiro bashyizwe mu isoko risanzwe”.

Akomeza avuga ko “Hamaze kugenwa aho bazakorera hagera kuri 27, muri Nyarugenge dufite 7, Kicukiro 6, Gasabo 14, abenshi bamaze gutangira gukoreramo”.

Ati: “bashyizwe mu dusoko no mu masoko asanzwe, nka ririya rya Kicukiro cyangwa se Nyabugogo n’ahandi, kugira ngo bafashwe ntibahungabanywe n’ubucuruzi bushya, bagiye bishyurirwa ubukode umwaka batishyura ikibanza bakoreramo, twihaye ko muri uku kwezi kwa Kanama aba 3977 tuzaba twarangije kubashyira mu masoko”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko gahunda yo gushakira abazunguzayi aho bakorera ikorwa, ariko nabo ubwabo babigizemo uruhare, kugira ngo bahitemo aho bashobora gukorera heza hatabangamira ubucuruzi bwabo.

Ati “Ikirimo cyiza ni uko ababikora tubegera bakabigiramo uruhare, ndetse bakanahitamo dufatanyije aho bakorera, kugira ngo habe hari icyashara nk’uko babivuga, tugafatanya nabo mu gihitamo ariko no kugira ngo bakore umwuga neza”.

Gahunda yo gukura abazunguzayi mu muhanda bagashakirwa aho bakorera yatangiye mu mwaka wa 2016, ubwo habarurwaga abagera ku 12.197 mu turere twose uko ari dutatu.

Icyo gihe Akarere ka Nyarugenge kari gafitemo 5058, Gasabo habarirwaga 5149, mu gihe Kicukiro harimo 1990, aho bubakiwe amasoko atandukanye yabafashije mu bikorwa by’iterambere, kuko harimo abagiye mu bigo by’imari ndetse abandi bakaba bari mu bimina.

Bamwe muri abo bazunguzayi bahawe ubufasha butandukanye mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka, burimo kwishyurirwa ikibanza bakoreramo, isuku, basonerwa umusoro w’ipatante byiyongeraho amahugurwa bagiye bahabwa ku buryo abenshi byabagiriye akamaro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko amabwiriza yari yaratowe na Njyanama, yo guca ubucuruzi bw’akajagari mu Mujyi wa Kigali yabayeho muri 2015, yongera kuvugururwa muri 2019, ariko ngo bisa nk’aho kuyashyira mu bikorwa byadohotse.

Ni amabwiriza yari agamije kugira ibihano bihabwa abakora ubwo bucuruzi n’ababagurira, ku buryo basanga ari imwe mu ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari hagatangwa ibihano nk’uko bigenwa n’ayo mabwiriza.

Ubu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hafi abazunguzayi 4,000 bagiye guhabwa aho bakorera kandi hujuje ibisabwa, mu rwego rwo kubafasha kuva mu muhanda kugira ngo bagire uburyo bacuruzamo busobanutse.

Mu cyumba cy’inama cyo mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na NKURIKIYIMANA Modeste

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button