Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

Ikoranabuhanga

OpenAI yashyize hanze ikoranabuhanga uha inyandiko rikagukorera amashusho

Ikigo OpenAI cyashyize hanze ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge bw’ubukorano ryiswe Sora, rizajya rikora amashusho mu nyandiko warihaye.

Ikoranabuhanga rishya rya Sora ryashyizwe ku mugaragaro ku wa 9 Ukuboza 2024 nyuma yo kugeragezwa guhera muri Gashyantare 2024, ubwo ryamurikwaga bwa mbere. Ubu ikoranabuhanga rya Sora rishobora gukoreshwa n’abakoresha serivisi za ChatGPT Plus na Pro, zigurishwa mu buryo bw’ifatabuguzi.

Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gukora amashusho y’amasegonda 20 agaragara neza mu buryo bwa HD (High Definition), rikurikije ibyo urisaba. Rishobora kwerekana abantu, ibintu, n’ibikorwa bitewe n’uko ubisobanuye n’uko ubyifuza.

Nubwo bimeze bityo, OpenAI yatangaje ko ikoranabuhanga rya Sora ritari bwemererwe gukoreshwa mu bihugu bimwe birimo ibiri mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), u Bwongereza, ndetse n’u Busuwisi. Ibi biterwa n’amategeko ahari agenga ikoreshwa ry’ubwenge bukorano. Ariko, mu bindi bihugu bisanzwe bikoresha ChatGPT, iri koranabuhanga rishobora kwemerwa.

OpenAI kandi yizeza ko izashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ikoreshwa ry’iri koranabuhanga mu bikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda, harimo ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abana, ibijyanye n’ubusambanyi, ndetse no kwerekana abantu nta burenganzira batanze.

Iri koranabuhanga kandi rije guhangana ku isoko n’ibigo bikomeye birimo Meta, Google, na Stability AI, byiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga rimeze nk’iri. OpenAI ivuga ko mu mwaka utaha izashyiraho ibiciro byorohereza abantu benshi kugira ngo iri koranabuhanga rirusheho kugera ku bakoresha benshi.

Iri terambere rizongera umuvuduko w’ikoranabuhanga ku isi, rikanafasha abakoresha kubona ibisubizo bijyanye n’ibyo bakeneye mu buryo bwihuse kandi bufite ireme.

Reba ibindi..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button