Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukungu

Ubukungu: Hatangijwe uburyo buhuza abayamwuga b’urubyiruko n’isoko ry’umurimo

Arusha, Tanzania, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ku wa 9 Ugushyingo 2021, ubinyujije mu Mushinga wawo “Digital Skills for an innovative East African Industry, wamuritse uburyo bwo gushaka akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu myuga inyuranye ku banyamyuga b’urubyiruko.

Ni umushinga uhuza abanyamyuga b’urubyiruko n’inzego zinyuranye z’akazi mu rwego rwo kugira ngo babone akazi, kwimenyereza akazi mu gihe baba bakirimo kwiga no kubafasha kwandika ibitabo biba bigaragaza ko barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters’ Thesis).

Intego ni ukuziba icyuho mu rubyiruko rutagira imyuga, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga, haba mu mikoreshereze, ndetse no gutezimbere ibijyanye n’ikoranabuhanga na za serivise zifitanye isano n’ikoranabuhanga, mu Karere.

Skillsmatch ni uburyo bworoshye bukoreshwa mu mirimo inyuranye, bunafasha abanyamyuga b’urubyiruko kubona ibyo bakeneye bijyanye n’imyuga inyuranye baba barize, hifashishwa ubucurabwenge (artificial intelligence).

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki, Ambasaderi w’Ubudage muri Tanzania Regine HeB, nibo bamuritse icyo gikorwa.

Ambasaderi w’ubudage muri Tanzania yagize ati:’“Intego yacu ni ugufasha urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rw’ubunyamwuga, ngo bagire uruhare mu mpinduka ziganisha kumavugurura mu mikorere, no mw’ikoranabuhanga rigezweho”.

Yongeyeho ati: “Twese hamwe dufite inshingano ziremereye ndetse n’amahirwe gusangiza ubunararibonye bwacu mu buryo bufatika bityo ubufatanye bwacu bugafasha urubyiruko mu rwego rwo kubona akazi, no kungurana ibitekerezo mu bijyanye no guhanga udushya,”

Prof. Gaspard Banyankimbona, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba we yagize ati:  “Turimo gushyira imbaraga nyinshi mu gufasha za Kaminuza zo mu Karere, mu rwego rwo kugirango zijye zigisha abanyeshuri baberanye n’isoko ry’umurimo kugira ngo ubushomeri mu rubyiruko bugabanuke.

Tukaba duhamagarira Inganda kwitabira uru rubuga Skillsmatch Platform mu rwego rwo gukemura ingorane zigaragara, mu bijyanye n’ikoranabuhanga, dufasha abanyamwuga b’urubyiruko kubona inararibonye mu nganda bimenyereza,”

John Bosco Kalisa ukuriye EABC yagize ati, “ Hagendewe ku bushakashatsi bwa McKnsey, mu birebana no kongera ubunyamwuga, byagaragaye ko hafi 9 ku 10 mu bayobozi bavuga ko ibigo bayobora bidafite abanyamwuga bahagije cyangwa se ko batekereza ko bazaba badafite abanyamyuga mu myaka itanu (5) iri imbere.

Kimwe cya gatatu cy’abakozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bahura n’ibibazo byerecyeranye n’ikoranabuhanga ndetse n’ihindagurika ry’amasoko, bityo bikaba bisaba ko bongererwa ubunyamwuga, noneho bikaba ari ngombwa ko isoko rigira amahitamo, bityo bigafasha gukomera kw’imikorere n’iterambere mu mibereho myiza n’ubukungu.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button