Nyuma y’uko mu Rwanda hatangijwe icyiciro cya gatatu cyo gutanga inking za COVID-19 kigizwe n’ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18, bamwe mu babyeyi bafite impungenge z’uko bazasinyira abana babo kuko biga mu bigo by’amashuri biri kure yabo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatangiye icyiciro cyagatatu cyogutanga inkingoza COVID-19 cyahariwe Ingimbi n’Abangavu biganjemo abari ku mashuri barimo n’abasanzwe biga bacumbikirwa mu bigo.
Ubusanzwe umuntu wujuje imyaka y’ubukure ugiye kwikingiza asabwa kubisinyira mu gihe abatarageza imyaka y’ubukure bagomba gusinyirwa n’ababyeyi babo.
Bamwe mu babyeyi bafite abana babo biga mu bigo by’amashuri biherereye kure, babwiye purenews ko bibagoye.
Habimana utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo yagize ati “Rwose ntibyumvikana. Tekereza nko kuba umubyeyi yava i Kigali akajya nk’iNyamasheke ajyanywe no gusinyira umwana gusa!”
Uyu mubyeyi avuga ko ababyeyi bafite abana batuye kure, bakwiye koroherezwa ku buryo bashobora kwemerera abana babo ko bakingirwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga nko guhamagara kuri telephone.
Undi mubyeyi na we yabwiye yagize ati “Nk’abana biga mu Ntara nko mu Ruhango, ni benshi. Biratugoye rero kuba umubyeyi ngo azajya gusinyira umwana we aho yiga. Hari ayo matike, hari n’uwo mwanya, bakarebye ukundi babigenza bakatworohereza.”
Umuyobozi w’ishurirya Gihogwe Secondary School InkuruNziza, Bigirimana Philbert yamaze impungenge ababyeyi avuga ko uburyo impapuro zirikuzuzwa n’ababyeyi Atari ngombwa ko bajya ku i shuri.
Avugako ziriya nyandiko bazohererejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ko n’umubyeyi bashobora kuyimwohererez abakoresheje ikoranabuhanga ku buryo yazisinya.
Ati “Iyo umubyeyi abishatse bitewe n’aho ari, turayimwoherereza dukoresheje whatsapp, facebook, cyangwa na e-mail bitewe n’uburyo we yahisemo, akayuzuza akayisinya, akongera akayitwoherereza, tukayibika hamwe n’izindi neza rwose nta kibazo.”
Habanabashaka Jean Baptiste, uyobora urwunge rw’amashuri rwa Kagugu rwanatangirijweho iyigahunda yo gukingirira ingimbi n’abangavu ku mashuri, yavuze ko abana barikwitabira gukingirwa.
Yagize ati “Ubwitabire bwo burashimishije, kuko mu bana 2 664 bateganyijwe gukingirwa, ariko nyuma y’amasaha atatu iyi gahunda itangijwe, twari tumaze kubona impapuro zujujwe n’ababyeyi bemera ko abana babo bakingirwa, zigera ku 1 845.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko iyi gahunda yo gukingira ingimbi n’abangavu, yahereye mu mujyi wa Kigali ikazanakomereza mu bind ibice.
Yanditswe na MUHIRE Désiré