Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukungu

Leta irateganya korohereza aborozi b’amatungo magufi

Leta y’u Rwanda irateganya gushyiraho uburyo bw’imari buzagenerwa aborozi b’amatungo magufi, borora inkoko n’ingurube, ku buryo inyungu ku nguzanyo izaba iri hasi ku borozi b’ayo matungo magufi n’abakora ibyo kurya byayo.

Uyo Mushinga biteganyijwe ko uzafasha abaorozi b’inkono, ingurube, n’abandi bafite uruhare muri ubu bworozi, bityo inyungu ku nguzanyo ikazaba ari 8%, nkuko byatangajwe n’uwari uhagarariye Leta.

Iyi gahunda izatangira mu Ukuboza 2021.

Nkuko Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikomoka ku matungo, ubushakashatsi, n’ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu cy’ubworozi (RAB), abivuga, Leta izajya yishyurira  aba borozi miliyoni 100 frw.

Yagize ati “Ni muri uru rwego umuhinzi cyangwa abanyenganda bakora ibyo kurya by’amatungo batagomba gusaba inguzanyo irengeje miliyoni 100 frw nk’inyungu ku nguzanyo,”

Bivuze ko niba banki ibaze, igasanga ugomba kwishyura inyungu ku nguzanyo ingana na miliyoni Rwf 350, ku nguzanyo wasabye, bazajya bakwishyurira miliyoni Rwf 100 gusa.

Agera kuri miliyari Frw 2 akazajya anyuzwa muri banki y’uRwanda itsura amajyambere, bityo nayo ikazajya ikorana na za banki z’ubucuruzi mu kuyageza ku batse inguzanyo.

Iki gikorwa kigamije kongera inguzanyo zagenerwaga urwego rw’ubuhinzi, rwagenerwaga  agera kuri 5% y’ingengo y’imari ku nguzanyo zose ku bukungu.

 

Uwitunze yagize ati‘‘Nkuko ubutaka buhingwa ari buto, ninayo mpamvu tugomba guhinga/korora mu buryo bwa kinyamwuga kandi bugezweho.”

 

Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button