Perezida Kagame yageze Dar es Salaam, ku wa 8 Ukuboza, mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Tanzania kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’iki gihugu ku nshuro ya 60.
Yakiriwe na Minisitiri wa Tanzania ushinzwe gukurikirana ibirebana n’Itegeko Nshinga, n’andi mategeko, John Palamagamba Kabudi.
Perezida akazifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika hamwe na nyir’ubwite Perezida Samia Suluhu Hassan, n’abaturage b’icyo gihugu, muri ibirori bizabera kuri sitade yaUhuru.
Ibirori bikazakurikirwa no kwakira ku meza Abaperezida, nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ribigaragaza.
Bikaba biteganijwe ko uwo muhango uzarangwa n’imbwirwaruhame z’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, akarasisi k’ingabo n’amatsinda y’abaririmbyi.
Igihugu cy’uRwanda na Tanzania biherutse kuganira kugirana ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihigu byombi.
Perezida Kagame na Suluhu bahuriye iKigali muri Kanama, bagirana ibiganiro, banashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego enye, ari zo ikoranabuhanga, ubufatanye mu birebana n’abinjira mu bihugu n’abasohoka, uburezi, n’amaezerano y’ubufatanye mu birebana no kugenzura ibijyanye n’ibikoresho mu buvuzi.
Kuri ubu, umubano w’ibihugu byombi wibanda cyane cyane ku bucuruzi n’ishoramari n’izindi nzego nyinshi, aho uRwanda rwohereza muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro kangana na US$ 300 buri mwaka.
Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA