Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyi

Ababaga ubwonko n’abakora ibyogajuru burya nabo ni nka twe-ubushakashatsi

Amakuru yakusanyijwe mu nzobere 329 mu gukora ibyogajuru  n’abaganga babaga ubwonko 72 agaragaza ko batari ahahanga kurusha abandi baturage.

Ikinyamakuru The Guardian cyandikirwa mu Bwongreza gitangaza ko abashakashatsi baje gusanga inzobere mu gukora ibyogajuru n’abaganga babaga ubwonko atari abahanga kurusha abandi baturage.

Abashakashatsi  basesenguye amakuru ku nzobere mu gukora ibyogajuru 329, ndetse n’abaganga babaga ubwonko bahawe imikoro kuri murandasi, bifashishije uburyo bwitwa The Great British Intelligence Test( GBIT), ugenekereje bishatse kuvuga uburyo abongereza bifashisha mu gupima ubwenge bw’umuntu, hashingiye kureba ubwihute mu kumenya ku isura ikintu/ibintu, ndetse no gusubiza ibyo aba yabajijwe, bijyanye n’imyaka yabo, igitsina n’ubunararibonye mu byo bakora basanga nabo ari abantubasanzwe uretse kuba iyo mirimo yabo ariyo biyeguriye.

Iyi mikoro yari igizwe n’ibintu binyuranye birebana no kumenya ikintu/ibintu ubirebye ku isura, harimo n’ubushobozi bwo kugena imigambi, gufata mu mutwe, kutarangara,  n’ubushobozi bwo kutaganzwa n’amarangamutima.

Hanyuma abashakashatsi baje kugereranya ibyo babonye bagereranya nibyo bari barabonye mu baturage b’abongereza basaga ibihumbi cumi numunani (18.000

Ibyo babonye byaje gutangazwa mu Kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyandika ku buzima cyitwa The British  Medical Journal (BMJ), bugaragaza ko abaganga babaga ubwonko bonyine ari bo bagaragaje ikinyuranyo, harimo no kuba bashobora gukemura ibibazo mu buryo bwihuse kurusha abandi, ariko ikigero cyabo mu rwego rwo gufata mu mutwe cyiri hasi, ugereranije n’abaturage muri rusange.

Abashakashatsi bagize bati: “Ikinyuranyo mu bwihute mu gukemura ibibazo kw’abaganga babaga ubwonko, bifitanye isano nuko iyo baba barimo kubaga, biba bisaba ko bibikorana ingoga, cyangwa se bikaba biterwa n’uburyo baba barigishijwe batozwa kujya bakorana ingoga mu rwego rwo  gufata ibyemezo vuba mu bihe by’amahina.”

Abashakashatsi banavuze ko bakoze iyi nyigo, mu rwego rwo kumara impaka ku bemera ko umwe mu myuga ufite abanyabwenge kurusha indi, byaje gukuririzwa na Mitchel hamwe na Webb, aho Inzobere mu gukora ibyogajuru yakubise urushyi Umuganga ubaga ubwonko, akamubwira ko kubaga ubwongo ntaho bihuriye no gukora ibyogajuru mu bijyanye n’ubuhanga, kuko ngo bitandukanye cyane bikaba Atari ibintu byo kugereranya.

Nyamara kandi iryo tsinda ry’abashakashatsi ryasanze hari itandukaniro hagati y’Inzobere mu gukora ibyogajuru n’abaganga babaga ubwonko, ku bijyanye n’ubushobozi bwo kumenya ikintu/ibintu ukibibona (cognitive ability), nubwo ibyavuye muri iyo nyigo bigaragaza ko inzobere mu gukora ibyogajuru  zirusha abaganga babaga ubwonko gukurikira (Being  attentive), kurusha abaganga b’ubwonko, mu gihe abaganga babaga ubwonko bagaragaje ubushobozi kurusha inzobere mu gukemura ibibazo bifitanye isano n’imivugire y’indimi, nko gusobanura amagambo adasanzwe.

Icya ngombwa dutekereza ko bigaragaza ubudasa bw’abantu, kuko buri muntu afite icyo azi kurusha mu genzi we, akaba ari muri uru rwego bigoye kumenya buri kintu.

 

Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button