Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukunguUbuzima

Ubwandu bwa Omicron muri Afurika y’Epfo buragabanuka cyane

Washington Post  itangaza ko mu cyumweru gishize, igihugu cyari gifite abanduye icyo cyorezo benshi cyane, aho abantu babaga batonze imirongo miremire, bagira ngo bapimwe bityo bamenye uko bahagaze.

Ubu, barikugabanuka cyane, ikaba ari inkuru nziza, kuba igihugu cyabanje kugaragaramo Omicron, ariko kandi, haracyari kare kuba twavuga ko uko byagenze muri Afurika y’Epfo ariko bizagenda n’ahandi.

Abaturage ba Afurika y’Epfo baracyari bato ugereranije nabo muri Amerika,  kandi 70% by’abaturage bo muri Afurika y’Epfo bari baranduye andi moko ya  korona virusi, bivuze ko abantu benshi bari baramaze kugira  ubudahangarwa bw’umubiri karemano.

Ku wa 22 Ukuboza 2021, bashakashatsi bo mu Bwongereza bavuze ko virusi yo mu bwoko bwa Omicron bishoboka ko itazahaza abarwayi ugereranije na virusi yo mu bwoko bwa Delta.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bake bari baramaze gikingirwa, bwaje kugaragaza ko abantu banduye virusi yo mu bwoko bwa Omicron 60% banduye batazahara, kurusha ababa barwayi korona yo mu bwoko bwa Delta.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi, bikaba bitanga icyizere, ariko kandi, kuba butarakorewe ku bantu benshi ntibihagije kuba twamenya ubukana bwa Virusi yo mu bwoko bwa Omicron.

Ubwiyongere bwayo hari ubwo bwatuma ibitaro bigira abarwayi b’umurengera, nkuko bigaragazwa n’inzobere.

Nyuma y’amezi inzobere mu buvuzi zarabuze icyo zikora, urwego rushinzwe kugenzura ibyerekeranye n’ubuzima muri Let Zunze Ubumwe za Amerika, zemeye ko hakoreshwa ibinini mu kuvura korona virusi,

Hifashishwa ikinini cya Pfizer cyitwa Paxlovid, ibi bikaba byaremejwe nyuma y’igeragezwa ryakozwe kenshi, rikagaragaza ko ibyo binini bihashya korona virusi ku kigereranyo cya 89%, mu gutuma abafite ibyago byinshi byo kwandura virusi batazahara, mu gihe ibyo binini binyowe mu minsi itatu umurwayi agaragaje ibimenyetso.

 

Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button