Apfuye tariki ya 26 Ukuboza, 2021 amaze imyaka 89 n’amezi icumi ku isi, kuko yaburaga amezi abiri ngo yuzuze 90, kandi apfuye hashize ukwezi perezida wa nyuma w’Afurika y’epfo wo mu gihe cya apartheid, Frederik Willem de Klerk, apfuye ku myaka 85.
Nyakwigendera Desmond Tutu, abamukunda bahimbaga ‘The Arch’ (impine ya Archbishop, bivuze Musenyeri mukuru), ni umusaza wahitaga yiranga, mu makanzu ye y’idini yo mu ibara roza, yarangagwa n’umukera n’akamwenyu yahoranaga ku maso.
Ntiyagiraga ubwoba bwo kugaragaza imbamutima ze mu ruhame. Ni umugabo wabyinnye bikanezeza beshi mumwaka wa 2010 mu itangizwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Afurika y’epfo.
Mu 1960 yahawe ubusenyeri mu idini ry’abangilikani, aza kuba musenyeri wa Lesotho kuva mu 1976 kugeza mu 1978, aba musenyeri wungirije wa Johannesburg ndetse aba n’umukuru wa paruwasi i Soweto.
Mu 1985 yabaye Musenyeri wa Johannesburg, anagirwa Musenyeri mukuru wa mbere w’umwirabura wa Cape Town.
Yakoresheje uwo mwanya ukomeye mu kwamagana ikandamizwa ry’abaturage b’abirabura mu gihugu cye, buri gihe akavuga ko intego ze ari izo mu rwego rw’idini atari iza politiki.
Nyuma y’ 1994 ubwo Nelson Mandela yabaga Perezida w’Afurika y’epfo wa mbere w’umwirabura, Tutu yagizwe umukuru w’akanama k’ukuri n’ubwiyunge kashyiriweho gukora iperereza ku byaha byakozwe n’impande zombi – abazungu n’abirabura – mu gihe cya apartheid akayoborana ubwema.
Desmond Tutu, ni intwari kuko yaranzwe n’ubwitange buhambaye yagiriye abaturage b’iwabo. Yabimburiye benshi kuba impirimbanyi y’amahoro ahanganye n’abarenganyaga abanya Afurika yepfo mu bihe bitari byoroshye.
Yimakaje ubutabera n’uburinganire mu batuye afurika y’epfo.
Asize nkuru ki I musozi
Umuryango witiriwe Nelson Mandela (Nelson Mandela Foundation) ni umwe mu bamuhaye icyubahiro, uvuga ko “umusanzu we mu ngamba zo kurwanya akarengane, hano [muri Afurika y’epfo] no ku isi, ungana gusa n’uburyo bwe bwo gutekereza byimbitse kuri ejo hazaza habohotse ha za sosiyete z’abantu”.
“Yari ikiremwamuntu kidasanzwe. Umuntu utekereza cyane. Umuyobozi. Umushumba [Umwungeri] nyakuri”.
Ni iki yanditse mu ntekerezo z’abantu?
Inkeragutabara mu mpirimbanyi z’amahoro, Desmond Tutu asize izina ritazibagirana mu mitima y’abatuye isi nk’intwarane yahanganye n’ivangura ryagirirwaga abirabura muri Afurika y’epfo, kandi yabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu w’1984.
Kuki ari icyitegererezo kuri benshi
Yeshe umuhigo w’igitekerezo cyakomotse ku ishyaka rye bwite. Yakundaga kwereka buri wese bamenyanye ko ubumuntu ari ukugoboka abo “urusha amaboko kuko buri wese afite uwo asumba”. Ni intangarugero kuri benshi kuko yayobozaga ibikorwa kuruta amagambo.
Ni ibiki yakoreye abantu mu gihe cye?
Desmond Tutu azwi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu kuruta umunyafurika y’epfo wese, ibintu yaherewe igihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare yagize ngo ivangura ryiswe Apartheid rirangire.
Yubatse ubwiyunge hagati y’abashyamiranaga n’abandi hafatiye ku bukungu; amasuzugurane yimakaza ivangura rya apartheid.
Perezida Ramaphosa yavuze ko yari umuntu “ukunda igihugu utagira uwo babinganya; umuyobozi ufite amahame agenderaho kandi ukora ibintu mu buryo burimo gushyira mu gaciro wahaye igisobanuro ibivugwa muri bibiliya ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.
“Umugabo w’ubwenge budasanzwe, ubwangamugayo no kudatsindwa n’imbaraga za apartheid, yari n’umuntu w’umutima wanguhira kwishyira mu mwanya w’abakorerwa ikandamizwa, akarengane n’urugomo ku butegetsi bwa apartheid, n’abakandamijwe bakanapyinagazwa n’ubutegetsi bwo ku isi”.
Desmond Mpilo Tutu yaboneye izuba ahitwa Klerksdorp muri Afurika y’epfo, tariki 07/10/1931. Perezida Ramaphosa yavuze ko Tutu yabaye “Musenyeri mukuru mu by’idini w’intangarugero, impirimbanyi yarwanyije apartheid ndetse n’uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi”.
Yashatse umufasha mu mwaka w’1955, babyarana abana batanu barimo uwitwa: Mpho Andrea Tutu, Naomi Nontombi Tutu, Trevor Thamsanqa Tutu na Theresa Thandeka Tutu kandi yarafite n’abuzukuru.
Yanditswe na Modeste NKURIKIYIMANA