Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

IbidukikijeUbukungu

Asaga Miliyari 4Frw azasaranganywa abaturiye Pariki z’Igihugu mu 2024/25

Miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda ni yo azasaranganywa abaturage baturiye Pariki z’Igihugu mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.

Ibi byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwavuze ko agera kuri miliyari 1,5 Frw azahabwa abaturanye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga binyuze mu mishinga igiye kwemezwa.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga za Pariki z’u Rwanda, Ngoga Télésphore, yavuze ko imbaraga zigiye gushyirwa mu gukemura ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage, guha amazi meza abaturage bakivoma muri Pariki ndetse no kugabanya ubucucike mu mashuri yegeranye na za Pariki.

Amafaranga asaga miliyari 13,5 Frw ni yo amaze guhabwa abaturage binyuze mu mishinga igamije iterambere muri gahunda yo gusaranganya umusaruro w’ubukerarugendo abaturiye pariki. Muri yo asaga miliyari 5 na miliyoni 200 Frw yahawe abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Mu myaka 20 ishize imishinga y’abaturage yatewe inkunga igera kuri 659 ikaba yaragize uruhare mu kuvugurura no guteza imbere imibereho yabo.

Mu myaka ishize, imbaraga zashyizwe mu kubaka ubushobozi bw’amakoperative, koroza inka abaturage, kubaka amashuri, gusana urukuta rukumira inyamaswa ntizonere abaturage, kubaka amavuriro mato no kubakira abatishoboye.

 

Buri mwaka, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rugenera abaturiye pariki zitandukanye z’Igihugu 10% by’amafaranga yinjiye biturutse muri gahunda z’ubukerarugendo, ikabaha ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu guhindura ubuzima bwabo.

 

 

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button