Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyiUbuzima

Rwanda:Malaria y’igikatu iracyari ikibazo mu turere 10

Malaria ni imwe mu ndwara igihitana amamiliyoni y’abantu ku isi ariko cyane mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika ndetse n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Mata, u Rwanda rurifatanya n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya (Malariya) harebwa intambwe u Rwanda rumaze guterwa mu gukumira no kurwanya malariya.

Raporo y’agashami k’umuryango w’abibumbye kita ku buzima yo mu mwaka wa 2021 igaragaza ko abantu basaga miliyoni 247 barwaye malaria, gusa ngo abenshi ni abo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, ibintu baheraho banemeza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bafite ibyago byo kurwara malariya.
Ni raporo inagaragaza ko icyo gihe abasaga miliyoni eshanu yabambuye ubuzima.

Inzobere zivuga ko mu Rwanda hari ingamba nyinshi zo kurwanya malariya, gusa ngo hari uturere tugira ibyago byo kubamo malariya y’igikatu ari nayo ihitana abantu benshi mu bicwa n’iyi ndwara.

Ubushakashatsi bwerekana ko muri Mutarama 2023, akarere ka Karongi kagaragayemo abafite Malariya y’igikatu 12, aka Rulindo kagaragayemo 8, Gicumbi na Kicukiro twagaragayemo 7, uturere twa  Ngororero Rutsiro na Rubavu twagaragayemo 4, Burera, Kayonza, Kirehe na Musanze tubonekamo 3.

Gusa, utu turere nubwo twaje imbere y’utundi mu kugira malariya y’Igikatu si two twagize benshi barwaye Malaria nkuko ubuyobozi bushinzwe malaria mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bubitangaza.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC igaragaza ko mu ntangiriro z’uyu mwaka Akarere ka Gasabo ariko kagize abarwayi benshi ba Malariya mu Rwanda kuko kagejeje ku 6,643, gakurikirwa n’aka Gicumbi kagize abarwayi 3,767.

Nyamagabe, Nyamasheke, Muhanga, Bugesera, Kicukiro, Rusizi, Nyaruguru na Rwamagana natwo twagize abarwaye malaria benshi nubwo bitati bikabije cyane

Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya Malariya muri RBC, avuga ko utwo turere 10 twonyine twagaragayemo abarwayi ba Malariya basaga 60% by’abivuje Malariya mu Rwanda hose.
Nubwo bimeze bityo ariko, imibare igaragaza ko abarwayi ba malariya bagabanutse ugereranyije n’uko byahoze mbere.

Imibare yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 bavuye kuri hafi miliyoni imwe bakagera munsi ya miliyoni imwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Ingaruka za Malariga y’igikatu na zo zagabanyutse ku kigero cya 74% hagati y’umwaka wa 2018 na 2022, imfu ziterwa na yo zigabanyuka ku kigero cya 73% nkuko RBC ibitangaza.

Gutera imiti yica imibu mu ngo no mu bishanga, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti, kwifashisha Abajyanama b’Ubuzima mu kwegereza abaturage ubuvuzi n’ubumenyi no gukurikirana ubukana bw’icyo cyorezo ni bumwe mu buryo u Rwanda rwifashisha mu guhangana na malariya.

Ku rwego rw’isi, insanganyamatsiko y’uyu munsi wo kurwanya malaria iragira iti: “Ni igihe cyo kurandura Malariya binyuze mu gushora imari, guhanga udushya no gushyira mu bikorwa.”

Ni umunsi wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Rwesero ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurandura Malariya bihera kuri njye.”

Modeste NKURIKIYIMANA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button