Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye indahiro z’abarimo Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 10 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abayobozi n’Abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Visi Perezida n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare.

Hari kandi n’Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare barimo Lt Darcy Ndayishimye na Lt Thérèse Mukasakindi ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabasabye guhora bazirikana icyizere bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ati “Imiterere y’umurimo mukora ujyanye no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, irabasaba ubushishozi, ubwitonzi, ubwitange ndetse no kuwukora kinyamwuga.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko indahiro barahiye ko batazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite bagomba kutazayitatira.
Ati “Nk’uko mubizi kandi, Ingabo z’u Rwanda/RDF aho ziri hose zirangwa n’ikinyabupfura/ discipline. Iyi ni indangagaciro ikomeye mu ngabo z’Igihugu cyacu. Turabasaba rero gukomeza kuyisigasira kuko ifite akamaro gakomeye mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. “
Yakomeje agira ati “Turabashishikariza cyane kwifashisha ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi kandi rikoroshya imitegurire y’imanza. Murasabwa kandi guhora mwihugura kugira ngo mwunguke ubumenyi bityo mushobore gukora akazi kanyu mu buryo bugezweho.”