DR Congo – Kivu ya Ruguru: Abasirikare na Wazalendo babujijwe kugera mu mijyi no mu tubari mu minsi mikuru
Ubutegetsi bwa gisirikare bw'intara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo bwategetse ko abasirikare, abapolisi na ba Wazalendo bambaye impuzankano zabo kandi bafite imbunda babujijwe kugera mu mijyi, mu tubari n'inzu z'uburiro mu bihe bije by'iminsi mikuru isoza umwaka.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ubu butegetsi Liyetona Koloneli Guillaume Ndije Kaiko, rivuga ko ari ikemezo kigamije “gucunga umutekano w’abaturage mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri ibi bihe by’iminsi mikuru”.
Hashize igihe abaturage b’umujyi wa Goma – umurwa mukuru w’iyi ntara – binubira ubujura, ubwicanyi, ubwambuzi, n’urugomo bikorwa n’abantu bitwaje intwaro, abaturage bavuga ko biri ku rugero rukabije muri uyu mujyi umaze igihe kirenga umwaka usa n’uwagoswe n’inyeshyamba za M23.
Bamwe bashinja abo mu mitwe ya Wazalendo n’abasirikare ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Igisirikare cyaciriye imanza bamwe mu basirikare barezwe uruhare mu bikorwa nk’ibyo.
Iri tangazo risohotse kandi mu gihe ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya Ruguru buhanganye n’inyeshyamba za M23 mu mirwano imaze iminsi 10 itavanaho ivugwa cyane mu majyepfo ya teritwari ya Lubero no muri teritwari ya Masisi.
Imirwano ikomeye yavuzwe ku wa mbere no ku wa kabiri mu duce twa Kimaka na Kaseghe hafi y’umujyi muto wa Kanyabayonga mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero.

Iyi mirwano imaze iminsi – yeteye abaturage batazwi neza umubare guhunga ingo zabo – irimo kuba mu guhonyora amasezerano y’agahenge, buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rurenga ku gahenge kumvijanywe.
Iyi mirwano iraba kandi mu gihe ku cyumweru tariki 15 z’uku kwezi i Luanda muri Angola hari inama biteganyijwe ko izahuriramo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo, mu muhate wa Angola wo kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo.
DR Congo ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, u Rwanda rugashinja ingabo za DR Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Impande zombi zihakana ibyo zishinjanya, nubwo byemezwa n’inzobere za ONU.
Ku cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kivu ya Ruguru, bamwe mu bakivuzeho ku mbuga nkoranyambaga bagishimye, bavuga ko byagabanya umutekano mucye mu mijyi – cyane cyane Goma – uterwa na bamwe mu bagize inzego z’umutekano bafite intwaro.
Abandi bavuze ko ari icyemezo gifashwe mu gihe igisirikare gikeneye amaboko kurushaho mu mirwano gihanganyemo na M23 muri Lubero na Masisi.