Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Abafite ubumuga barasaba kujya bitabwaho byihariye mu bihe by’ibyorezo

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko mu bihe by’ibyorezo nka COVID-19, Leta n’abandi bafatanyabikorwa bajya bita ku bafite ubumuga ku buryo bwihariye.

Aba bavuga ko n’ubusanzwe ari abanyantege nke, bityo ko batagakwiye gufashwa nk’abadafite ubumuga, kuko icyorezo cya COVID19 cyazahaje abantu bose, ariko cyagera ku bafite ubumuga kikabigirizaho nkana.

Abaganiriye na purenews,  by’umwihariko abo mu muryango wa THT (Troupes des Personnes Handicapées Twuzazanye,), umuryango ukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abafite ubumuga, binyuze mu mpano zirimo ikinamico, indirimbo, gusetsa, n’ibindi…

Bavuga ko nubwo Leta yabafashije mu gihe cya guma mu rugo, ngo imbaraga zakoreshejwe zigomba kongerwa kuri iki cyiciro cy’abafite ubumuga, mu gihe iki cyorezo cyakongera gukaza umurego, nk’uko kigenda cyihinduranya.

Abafite ubumuga bukomatanyije ngo ni bamwe mu bagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo kurusha abandi, kuko kubona amakuru y’ibanze kuri cyo, uburyo bwo kucyirinda byabagoye ku buryo ngo hari n’abamenye ko gihari kimaze hafi umwaka.

Imbogamizi ku bafite ubumuga mu bihe by’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Muhire Albert uyobora THT Twuzuzanye avuga ko amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo nka guma mu rugo, guma mu karere  byari bigoye cyane ku banyarwanda bose, gusa ngo ku bafite ubumuga byabaye bibi kurushaho.

Yagize ati“ Ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda, imbogamizi ya mbere ku bafite ubumuga yabaye kumenya amakuru y’iki cyorezo, imihindagurikire yacyo, by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”

Yungamo ati “ Ibi byabaye ibibazo bikomeye cyane, byahise bituma ubuzima bw’abafite ubumuga, busanzwe butaratera imbere busubira inyuma kurushaho. Icyo twasaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa ni uko mu gihe iki cyorezo cyakomeza kugariza Isi n;u Rwanda, abafite ubumga bajya bitabwaho ku buryo bwihariye kuko basanzwe ari abanyantege nke”

Uyu muyobozi avuga ko ku ikubitiro bahise bigisha abafite ubumuga uko bakwirinda iki cyorezo kugira ngo kitabahitana, aho bakoze videwo ikubiyemo uburyo bwo kwirinda bakayisangiza abanyamuryango babo ndetse hanatangwa ibiribwa biturutse mu baterankunga batandukanye.

Na ho Alexandre Lenco, umunyamuziki (ucuranga ibisope)wabigize umwuga, ufite ubumuga bwo kutabona yemeza ko iki cyorezo cyamusubije inyuma kuko ibitaramo biri mu bikorwa byahise bihagarikwa.

Ati “ Ubuzima bwanjye bwose mbamo ni umuziki, mfite ubumuga bwo kutabona nta kandi kazi nakora, n’ubu ntibirakora neza. Hakabaye ikigega cyihariye ku bafite ubumuga, ni ubusanzwe baba ari abanyantege nke tubyumvikaneho, abafite ubumuga barababaye bikomeye, twaratesetse cyane”

Lenco avuga ko hari urugero rw’inshuti ye ifite ubumuga yabaga mu nkengero za Kigali, akazi kahagaze umugore agahita amuta akigendera kuko “umugati wari wahagaze”

Clementine amwunganira avuga ko abafite ubumuga bakwiye ubuvugizi bwihariye kuko basanzwe ari abanyantege nke.

Atanga urugero ku mugore bari baturanye, wiyemeje gusigira umwana umugabo, akamuta kagenda kubera ko yabonaga nta cyo kuzamutunga azabona

 

Yanditswe na MUHIRE  Désiré

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button