Kagame arasaba abagize EAC gufatanyiriza hamwe mu kugabanya ingaruka zatewe na COVID-19
Perezida Paul Kagame yahamagariye abagize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gufatanya mu kugabanya ingaruka za korona, ibi akaba yarabivuze ku wa 22 Ukuboza 2021, aho yasabye ibihugu bigize umuryango gukorera hamwe, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zatewe n’icyorezo cya korona virusi ku bukungu bw’Akarere.
Ibi yabivugiye mu nama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yanasabye ko habaho ibiganiro, bigamije kwihutisha iyakirwa rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nk’Umunyamuryango w’Akarere,
Iyi nama ikaba yari iyobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, kandi ikaba yaritabiriwe na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan na Yoweri Museveni wa Uganda.
Icyegera cya Perezida w’uBurundi Prosper Bazambanza na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Deng Alor Kuor, bari bahagarariye ibihugu byabo.
Kagame yavuze ko uRwanda rwishimira ibimaze kugerwaho mu rwego rwo kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bityo ngo akaba yizera ko izakirwa mu Muryango vuba.
Yongeyeho ko mu gihe umwaka urimo kurangira, “ Twese dukomeje guhangana n’ingaruka za korona virusi.”
Yagize ati “Iki kibazo gisaba gukorera hamwe nk’Akarere, kugira ngo tubungabunge ubuzima bw’abantu bacu no kugabanya ingaruka cyateje mu rwego rw’ubukungu.”
Ubu busabe abukoze mu gihe Akarere kagizweho n’ingaruka zikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo, ari nabwo bwari ku isonga mu kwinjiriza u Rwanda amadovize menshi mu bihe byashize, bityo bukaba ari bwo bwagizweho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo.
Nkuko imibare iva mu bunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibigaragaza, ibihugu bigize Umuryango byahombye 92% by’amafaranga yakomokaga ku bukerarugendo kubera icyorezo cya Korona, bitewe nuko umubare wa bamukerarugendo wagabanutse ukava kuri miliyoni 6,98, mbere y’icyorezo, bakagera kuri miliyoni 2,25 bityo bigateza ibihombo nk’uko Newtimes ibitangaza.
Umwanditsi wa Purenews