Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukungu

Impamvu ibyambu by’Ikiyaga cya Kivu bitazuzurira ku gihe

Iyubaka ry’ibyambu bine (4) by’imizigo, byiyongera ku bindi by’abagenzi ku Kiyaga cya Kivu ryaje gukomwa mu nkokora no guhindura uburyo bwari bwaragenwe bw’imyubakire, ndetse n’icyorezo cya korona virusi, nkuko bitangazwa.

Muri 2018, Guverinoma yibanze kuri uyu Mushinga ufite agaciro ka Frw miliyari 22, mu rwego rwo gutsura ubucuruzi, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu hifashishijwe amazi, ndetse n’ubukerarugendo ku Kiyaga cya kivu.

Ibyambu bikazubakwa mu Turere tune (4), aritwo: Rubavu, muri Nyamyumba, Rusizi muri Bugiki, Karongi ku siko mpuzammipaka  na Rutsiro mu gace ka Nkora.

Ibikorwa by’ubwubatsi bika byari biteganijwe kuzarangira mu ntangiriro za 2022, ariko bikaza gukerezwa nuko uburyo bwari bwagenwe mu myubakire bwaje kugaragaramo amakosa, bityo biba ngombwa ko bisubirwamo, nkuko bitangazwa n’umuyobozi Mukuru, ushinzwe Ubwikorezi mu Rwanda Imena Munyampenda.

Ati“Kubera ko abari bagennye imyubakire y’ibyambu, bari bakabije, byabaye ngombwa ko bidusaba ikindi gihe cy’inyongera kugira ngo dusubire mu miterere y’ibiraro,  bari bakoze, dushingiye ku mikoro twari dufite.

Munyampenda kandi akaba asobanura ko n’icyorezo cya Korona, cyagize uruhare mu kudindiza Umushinga, kuko abakozi batari bemerewe kuza ku kazi bose, nkuko byari byarateganijwe.

“ Kubera ingamba zo gukumira Korona, abakozi kuri shansiye bakoraga ku kigereranyo cya 30% by’abakozi bose, bityo bituma imbaraga zigabanuka, ari nayo ntandaro y’ubu bukererwe,”  Munyampenda.

Akaba yaravuze ko kubaka bizasozwa mu mpera za 2022, mu Karere ka Rubavu , na ho muri Rusizi bikazasozwa mu ntangiro ya 2023, mu gihe kubaka muri Karongi na Rutsiro bizasozwa mu ntangiriro ya 2024.

Kugeza ubu, Rusizi na Rubavu ni ho honyine hari kubakwa, mu gihe Rutsiro na Karongi bakiri mu byiciro    by’imbanziriza mushinga

Ibyambu bitatu binini cyane mu gihgu, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni imwe n’igice buri mwaka, kandi bikaba biteganywa ko kiziyongera mu bushobozi bwo kwakira abagenzi, mu bihe bitaha, bakagera kuri miliyoni 2,8 muri 2036, mu gihe icyambu gito muri byo cya Karongi cyari igiteganijwe kuzajya cyakira abagenzi 300.000 buri mwaka, naho muri 2036, kikazajya cyakira 400.000 ku mwaka.

Ubushobozi bw’Icyambu mu kwakira imizigo bukazaba bungana na toni 580.000 ku mwaka, naho icyambu kizajya cyakira imizigo mike ku mwaka kikazajya cyakira toni 270.000 ku mwaka.

 

Alphonse Rutazigwa

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button