Leta ya Uganda yavuze ko guhera tariki ya 08 Ugushyingo, 2021, yakiriye impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 11000, harimo ibihumbi 8 zari zicumbikiwe i Bunagana , mu gihe abandi bagera ku bihumbi 3 bari bacumbikiwe i Kibaya hafi y’umupaka wa Kisoro, gusa ngo bamwe muri bo batangiye gutahuka kuko humvikanye ihumure ryazanywe na leta y’igihugu cyabo.
Igisirikari cya leta ya Congo cyatangaje kuri uyu wa 09 Ugushyingo, 2021 ko cyisubije uduce twa Cyanzu na Runyoni twa teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru turi hafi y’umupaka wa Bunagana twari twafashwe n’inyeshyamba zikekwa kuba iza M23, Umutwe w’abarwanyi wari waratsinzwe intambara mu mwaka wa 2013, ugahungira I Bugande.
Izi mpunzi ziri guhunguka ziri kugaruka mu duce twa Binza, Runyoni, Cyanzu,Kinyarugwe aho zari zahunze bitewe n’intambara, kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryageze muri aka gace kureba imibereho n’itahuka ry’abari bahunze mu rwego rwo gutangira kubitaho.
Aba baturage bari bahungiye I Bugande bitewe n’intambara yadutse mu duce bari batuyemo guhera ku mugoroba wo kucyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021 , i Rusthuru muri Kivu y’Amajyaruguru, ubwo intambara yasakiranyaga ingabo za leta n’umutwe w’abarwanyi bikekwako ari iza M23, nubwo zo zabiteye utwatsi.
Ni imirwano yarangiye inyeshyamba zitsimbuye ingabo z’igihugu ku birindiro byazo mu duce twa Cyanzu na Runyoni kuva ubwo ziba arizo zitangira gucunga umutekano wako gace.
FARDC ibinyujije ku muvugizi wayo wungirije Brig. Gen. Slyvain Ekenge yavuze ko bongeye kwigarurira uduce twose twari mu maboko y’inyeshyamba. Gen Ekenge yakomeje avuga ko FARDC igikora iperereza ku bagabye igitero, mu gihe M23 yashyizwe mu majwi nayo yahise ibitera utwatsi ivuga ko ntaho ihuriye n’igitero cyagabwe i Rutshuru.
M23, ni umutwe w’abarwanyi watsinzwe intambara mu mwaka wa 2013, nyuma y’ingamba wafatiwe ugahurirwaho n’ingabo zakomatanyije izo muri Tanzania, Afurika y’Epfo ndetse n’izindi.
Ni umutwe wavugaga ko wahagurukijwe no guharanira uburenganzira bw’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahohoterwa na Leta ya Congo ndetse n’imiyoborere bavugaga ko ari mibi muri iki gihugu.
Watangiye ibitero byawo mu kwezi kwa 04/2012, uvuga ko leta itubahirije amasezerano ya tariki 23/03/2009 (Ari naho uvana izina); amasezerano leta yari yaragiranye n’umutwe witwaga CNDP (Congres National pour la Defense du Peuple).
Uyu mutwe wigeze ufata umujyi wa Goma na Sake mu kwezi kwa 11/2012, ukomeza inzira ya Minova werekeje Bukavu, banavugaga ko barakomereza Kisangani, gusa mukwezi kwakurikiyeho, (12/2012) Mu biganiro byayobolwe na Uganda, M23 yemeye kuva mu mujiyi wa Goma isubira ahahoze ibirindiro byawo, I Rutchuro, aha bagabye ibitero, bayoborwaga na General Sultani Makenga.