Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedImyidigaduro

FERWAFA yisubiyeho ku myanzuro yari yafashe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryemeye kwisubira rikuraho ingingo yo gucumbikira abakinnyi mu myanzuro mishya yari yafashwe

Nyuma y’uko amwe mu makipe akina shampiyona y’u Rwanda yanze imyanzuro yari yashyizweho na Ferwafa agamije gutuma hasubukurwa shampiyona yari yahagaritswe, Ferwafa yaje kumva amakipe ivugurura amabwiriza yari yashyizeho.

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yahise itangaza ko ititeguye gucumbikira abakinnyi hamwe ndetse iza no gutangaza ko ayo mabwiriza nadahinduka iza kuva muri shampiyona, ndetse yunganirwa n’amakipe arimo Gasogi United.

Ku munsi w’ejo habaye inama zitandukanye zahuje komite nyobozi ya Ferwafa na Minisiteri ya Siporo bayigaragariza ko imyanzuro yari yafashwe abanyamuryango itabanyuze, ndetse na’abayobozi b’amakipe baza kongera kuganira na Ferwafa.

Umunyamabanga w’umusigire wa Ferwafa, Iraguha David yatangaje ko nyuma yo kuganira na Minisiteri ndetse n’abanyamuryango ba Ferwafa, bemeye gukuraho ingingo zari ziremereye amakipe zirimo gucumbikira abakinnyi bose hamwe, gusa gahunda yo gupima abakinnyi igumaho nk’uko byari byatangajwe.

Nyuma yo kuvugurura aya mategeko, Komite Nyobozi ya Ferwafa yayagejeje kuri Minisiteri ya Siporo aho hategerejwe ko iyasuzuma ubundi igafata umwanzuro urimo no gutanga gahunda y’igihe shampiyona igomba gusubukurirwa.

 

HABIMANA Bonaventure

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button