GATSIBO: Abaturage banze kwikingiza Korona Virusi bafungiwe mu kigo cy’inzererezi
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 19/12/2021 yemeje ko abaturage batakingiwe korona virusi bazajya babuzwa servise zimwe na zimwe nko kujya mu modoka zitwara abagenzi, kujya ahategerwa imodoka n’ibindi.
Bamwe mu baturage batari barakingiwe bahise bihutira kubikora vuba na bwangu kugira ngo batamburwa uburenganzira kuri izo serivisi ariko hari n’abamaramaje kubera imyemerere yabo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wakane, Ikinyamakuru purenews.rw cyamenye ko hari abaturage bajyanwe gufungirwa mu nzererezi bazira ko batakingiwe icyorezo cya koronavirusi.
Umwe muri abo baturage wadusabye kudatangaza amazina ye ku bw’impamvu ze bwite, yabwiye purenews.rw ko umubyeyi we utuye mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, intara y’iburasirazuba we n’abandi bantu batandukanye bafashwe bakajyanwa gufungirwa mu kigo cy’inzererezi cya Mugera bazira ko banze guhabwa urukingo rwa Korona Virusi.
Uyu yagize ati “Njyewe, abaturage bampamagaye nimugoroba bambwira ko mama bamufungiye ku murenge azira kutubahiriza ibwiriza ryo kwikingiza Korona Virusi. Urumva ko bitari gushoboka ko mvugana na we kuko bari babambuye amatelefone. Bwakeye mu gitondo noneho bampamagara bambwira ko babajyanye mu kigo ngororamuco cya Mugera”
Twavuganye n’umuyobozi w’umurenge wa Remera, Niyonziza Felicien atubwira ko bafashe abaturage bari barinangiye kwikingiza icyorezo cya Korona Virusi babaraza mu cyumba mberabyombi cy’umurenge wa Remera babaganiriza ku byiza byo kwikingiza maze abemeye kwikingiza barabarekura barataha, abakomeje kwinangira bakaba bakirimo kuganirizwa.
Gusa amakuru yizewe twamenye ni uko abakomeje kwinangira bajyanwe mu kigo ngororamuco cya Mugera giherereye mu karereka Gatsibo (Mugera Transit Center).
Tumubajije umwanzuro bazafatira abo bakomeje kwinangira yadusubije ko inzego bireba ari zo zizafata umwanzuro.
Yagize ati “Ibyo kujyana abinangiye mu kigo ngororamuco cyangwa kubafatira ibihano simbizi kuko inzego bireba ni zo zizafata umwanzuro”
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard we yatubwiye ko igikorwa cyakozwe mu mirenge yose igize aka karere cyari kigambiriye gufata abaturage bose bari baje ahahurirwa n’abantu benshi (mu ruhame) batarikingije.
Ngo kuko bafatwa nk’ababa bagambiriye kwanduza abandi indwara ku bushake kandi ko kugeza ubu bamwe bari kuri sitasiyo za polisi ndetse ko bazabashyikiriza ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo kibakoreho iperereza.
Mayor GASANA tumubajije niba abinangiye kwikingiza korona virusi hari itsinda runaka bahuriyemo yatubwiye ko bamwe mu bafashwe bari mu iterero ryitwa ‘Umusaraba wa pentekote’
Uyu muyobozi avuga ko bahagurukiye guhashya abantu bose bari muri aka karere banze kwikingiza. Atanga urugero ko nk’ubu buri mukozi wese wa leta ukorera muri aka karere utarikingije azasezererwa mu kazi burundu ari nta nteguza..
Twagerageje kuvugana na Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV ngo agire icyo avuga kuri iki gikorwa ariko ntibyadukundiye kuko inshuro zose twamuhagamageye kuri telelefone ye ngendanwa ntiyayitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije.
Si ubwambere inama y’abaministre ifata imyanzuro ku gushyira mu bikorwa ingingo runaka ariko abayobozi b’inzego z’ibanze bagakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa iyo ngingo ndetse rimwe na rimwe hakabaho no kwishyiriraho amabwiriza ahabanye n’ayaba yatanzwe.
Yanditswe na Habimana Bonaventure