Umuybozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Madame MUKAMANA Marceline yabwiye www.purenews.rw ko hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukuboza, 2022 basanze abakobwa 892 bo mu kigero cy’imyaka 14-19 batwise inda zitateganyijwe.
Ni imibare ikomoka mu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na Minisiteri ifite uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu nshingano, kandi ngo abo bakobwa byagaragaye ko bakomoka mu byiciro by’imibereho y’imiryango yose, bigahamya ko kwishora mu busambanyi bikiri hejuru mu rubyiruko.
Yakomeje asobanura ko imiterere y’imyanya y’ibanga yabo [igitsina-gore] no kuba abakobowa baba bashobora gukora imibonano n’abantu babaruta kandi inshuro nyinshi, kuba hari amatembabuzi [amasohoro] abagabo babasigamo kandi akabatindamo n’izindi mpamvu ari bimwe mu byongera ibyago byo kwandura SIDA Ku bakobwa kuruta abagabo.
Erneste NYIRINKINDI yasobanuriye urubyiruko ko abasore/gabo no kwitabira gahunda yo kwisiramuza kuko bituma igice cy’igitsina cy’abagabo ubusanzwe cyorohera kwandura virusi itera SIDA gihinura imiterere bikagabanya ibyago byo kuba bakwandura byoroshye, asobanura ko ku bagabo basiramuye bibaha amahirwe yo kutandura angana na 60%.
Gilbert MANISHIMWE; Umuyobozi wa TTC KABARORE
Umuyobozi wa TTC Kabarore MANISHIMWE Gilbert, avuga ko kubera Club anti-SIDA ndetse n’andi masomo yigisha ibirebana n’ubuzima, ngo mu mwaka amaze ayobora iri shuli nta munyeshuli wari watwita inda itifuzwa wari yagaragara muri iri shuli nderabarezi.
Ubushakashatsi bwakozwe ku birebana n’ubuzima bwakozwe mu gihugu hose mu mwaka wa 2020 [DHS 2020] bugaragaza ko abagabo abagabo n’abasore bikebesheje [bisiramuje] bangana na 56%.