Imibare y’ubushakashatsi buheruka gukorwa kuri malariya igaragaza ko iyi ndwara igenda igabanyuka nubwo minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo bakiri ku rugamba rugamije kuyirandura mu Rwanda.
Ni imibare ivuga ko kuva mu mwaka wa 2018 abarwaraga malariya bavuye kuri 409 ku baturage igihumbi barwaye Malariya bakagera kuri 76 mu baturage igihumbi bayirwaye mu w’2022, gusa ngo ikigamijwe ni uko hatagira n’umwe yongera kuvutsa ubuzima.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bw’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ikora ibirebana no kuranya Sida no guteza imbere ubuzima (RNGOs), Ishyirahamwe ry’abagore b’I Rwanda (ASOFERWA) n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) buvuga ko mu mwaka wa 2024 abarwara n’abicwa na Malaria bazaba nibura baragabanyutseho 50%.
Epaphrodite HABANABAKIZE, ushinzwe ubukangurambaga mu ishami rya Malariya/RBC
Muganga Epaphrodite HABANABAKIZE ushinzwe ubukangurambaga mu ishami rya Malariya mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, yagize ati:“Imibare iratwereka ko Malariya tugenda tuyigabanya kuko mu mwaka wa 2020, twagize abaturage basaga igihumbi na Magana inani (1.800) barwaye malariya y’igikatu mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2019, twari twagize abaturage basaga ibihumbi bine (4000) bari barwaye iyo malariya y’igikatu”.
Mrs.KABANYANA Nooliet, Umunyamabanga wa RNGOs forum
Nubwo Imibare igaragaza ko abarwara n’abahitanwa n’indwara ya Malariya bagenda bagabanyuka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta irwanya SIDA no guteza imbere ubuzima, Madame KABANYANA Nooliet yabwiye www.purenews.rw ko “ubu bushakashatsi bwerekanye ko hakiri ibyiciro by’abantu barimo abanyonzi, abamotari, abicuruza bakunda kuba bahagaze mu mahuriro y’inzira cyangwa bikinze hafi y’ibiziba by’amazi adatemba cyangwa ibihuru, abafite ubumuga, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abatwara amakamyo nayo akora ingendo ndende, ba nyakabyizi ndetse n’abakora imyuga y’umutekano ahanini bataba bafite uko birinda kurumwa n’imibu bitewe n’uko mu kazi kabo ka nijoro bya hato na hato bigoye ko bakwifubika inzitiramibu, bityo haracyakenewe izindi ngamba”.
Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza muri 2021 abarwaraga malariya bagabanyutseho abantu ibihumbi 481.824, kuko bavuye ku 1.481.698 bakagera kuri 999.874, kandi zimwe mu ngamba zagabanyije imibare y’abarwaraga Malariya harimo n’ubwitange bw’abakangurambaga b’ubuzima.
Ku bagihitanwa na Malariya mu Rwanda, Bwana Epaphrodite yagize ati: “Ku bijyanye n’imfu ho dusa nk’abitsa kuko ho igihe cyose hakiri umuntu ugipfa, biba ari ikibazo nubwo imibare igaragaza ko bagenda bagabanyuka. Umwaka ushize twari twapfushije abantu 71, gusa naho bigaragara ko bagenda bagabanuka kuko mu myaka yabanje twagiraga abarenga 200, abarenga 150, igihe cyose Malariya igihitana abantu, ubundi biba ari ikibazo, turacyafite ibintu byinshi byo gukora”.
Malaria ni indwara mbi iterwa na parasite umuntu yinjizwamo n’umubu wo mu bwoko bwa anofere w’ingore, ariko uyu mubu muri kamere yawo ntugendana malaria ahubwo nawo uba wayivanye mu maraso y’abo warumye bayirwaye.
Bimwe mu biranga uwanduye Malariya habamo kugira umuriro ukabije, imbeho nyinshi ndetse no kumeneka umutwe, kuzinukwa ibyo kurya ndetse no gucika integer cyane.
Malariya ni indwara ivurwa igakira ariko yica abantu iyo batayivuje. Ni indwara idashobora kwikiza cyangwa ngo umubiri uyikize ubwawo, abantu bakaba bayinjizwamo n’imibu iba yabanje kunywa amaraso y’abantu bayifitemo.
Mu Rwanda hose, uturere turimo Nyaruguru, Nyamagabe ndetse na Gasabo ni two turi imbere mu kugira Malariya nyinshi nubwo muri rusange ubushakashatsi bwerekana ko hari imyumvire itari yo bamwe mu baturage bafite kuri Malariya.
Zimwe mu ngamba zizashyirwa mu guhangamura Malariya harimo ubukangurambaga buzakorerwa abaturage ngo basobanukirwe neza uko malariya ikwirakwira, Kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, kwegereza bose imiti yo kwisiga irinda imibu no kugabanya igiciro cyayo kugira ngo igurike kuri buri wese.
Ubu, minisiteri y’ubuzima ifite gahunda y’uko mu mwaka wa 2024 mu barwara malariya, 70% bazaba bavurwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe neza, 30% basigaye bakaba ari bo bajya bagana ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro.