I Roma mu butaliyani, abategetsi b’ibihugu 20 birusha ibindi imbaraga z’ubukungu ku isi, bemeje amasezerano yo ku rwego rw’isi azatuma ibigo bikomeye by’ubucuruzi bigiye kujya byishyura nibura umusoro wa 15% ku nyungu z’ubwo bucuruzi.
Ibi bikurikiye impungenge ko kompanyi nini ku isi zirimo kwerekeza inyungu zazo mu bindi bihugu birimo imisoro yo ku kigero cyo hasi.
Ihindagurika ry’ikirere hamwe na Covid-19 nazo ni izindi ngingo ziri kuri gahunda y’iyi nama ya mbere aba bategetsi bahuriyemo umuntu ku wundi kuuva iki cyorezo cyatangira, gusa perezida w’ubushinwa Xi Jinping na perezida w’uburusiya Vladimir Putin bo bahisemo kwitabira iyi nama mu buryo bw’iyakure bwa video. Ubusanzwe itsinda ryitwa G20, rigizwe n’ibihugu 19 hakiyongeraho umuryango w’ubumwe bw’uburayi.
Aya masezerano ku musoro yavuye ku gitekerezo cy’Amerika, yemejwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, kandi azatangira gukurikizwa bitarenze mu mwaka wa 2023.
Ministiri w’imari w’Amerika Janet Yellen yavuze ko aya masezerano yanditse amateka ati: Ni igihe cy’ingenzi ku bukungu bw’isi kandi azasoza ihatana ririmo kwangiriza gutanga imisoro kw’ibigo binini.”
Minisitiri w’imari w’Amerika Janet Yellen yavuze ko aya masezerano, yanditse amateka, ari “igihe cy’ingenzi” ku bukungu bw’isi kandi ko “azasoza ihatana ririmo kwangiza ku gutanga imisoro kw’ibigo binini”.
Yanditse kuri Twitter ko ibigo by’ubucuruzi by’Amerika n’abakozi babyo bazungukira muri ayo masezerano nubwo za kompanyi nini cyane zo muri Amerika zizasabwa kuriha imisoro kurushaho.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, umukuru w’Ubudage Angela Merkel na Perezida w’Amerika Joe Biden
Inama ya G20 ibaye mbere y’inama ku ihindagurika ry’ikirere ya COP26 yatangiye kuri iki cyumweru i Glasgow. Ibibera muri iyi ya G20 bishobora guha umurongo ngenderwaho iya COP26, gusa haracyari ukutumvikana kw’ibihugu ku byo byiyemeje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi ku wa gatandatu ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri ya G20, atanga ubutumwa bwo gushyira hamwe, abwira abategetsi bagenzi be ko “kuba nyamwigendaho bitari mu mahitamo. Tugomba gukora uko dushoboye kose tukarenga ibidutandukanya”.
Hakomeje kwiyongera kuburira gukomeye kw’inzobere kuri ejo hazaza h’isi niba nta gikozwe cyihutirwa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere ya ‘carbon’.
Aganira na BBC dukesha iyi nkuru, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ihindagurika ry’ikirere ari yo “nkeke ya mbere ikomereye cyane inyoko-muntu”, avuga ko riteje “ibyago byuko iterambere urebye ryasubira inyuma”.
Ariko Bwana Johnson yemeye ko yaba iyi nama ya G20, yaba n’inama ya COP26, nta n’imwe muri zo yahagarika ubushyuhe bw’isi, ariko ko hafashwe ingamba za nyazo, zishobora “kugabanya ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’umubumbe”.
Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, imbanzirizamushinga y’itangazo risoza iyi nama ikubiyemo gusezeranya kw’ibihugu bya G20 ko bigiye gukora kuburyo bwo kugabanya kwiyongera kw’ubushyuhe kukaba ku kigero kitarenze dogere 1.5C, ivuga ko “bizasaba ko habaho ibikorwa bihamye kandi bitanga umusaruro ku bihugu byose”.
Iyo mbanzirizamushinga inavuga ko hacyenewe ko “ibihugu bikize bikusanya buri mwaka miliyari 100 z’amadolari y’Amerika avuye mu nzego za leta n’iz’abikorera kugeza mu 2025 mu gucyemura ibicyenewe n’ibihugu bicyennye” kugira ngo bishobore kurwanya ihindagurika ry’ikirere – isezerano ibihugu bikize byananiwe kubahiriza kuva mu mwaka wa 2009, ubwo byabisezeranyaga bwa mbere.
Isooko: BBC