Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbukungu

Kubera kwiheba urubyiruko rutanga ruswa rushakisha akazi

Abahagarariye urubyiruko mu Turere dutandukanye tw’igihugu  barabogoza kubera ubushomeri bukabije mu rubyiruko kubera ruswa irangwa mu itangwa ry’akazi.

Iki kibazo cyagarutsweho mu nama y’urubyiruko yari igamije  kwamagana ruswa, aho mu byaganiriweho harimo uruhare rw’urubyiruko mu guukumira no kurwanya ruswa, nk’imwe mu ngamba z’igihugu z’icyerecyezo 2050.

Insanganyamatsiko y’inama ikaba yaragira iti, “Kurandura ruswa kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye.”

Abari bahagarariye urubyiruko bavuze ko ubushomeri mu rubyiruko rugerageza gushaka akazi kubera kwiheba bituma bishora mu bikow abya ruswa, cyane cyaneruswa ishingiye ku gitsina bitewe no kwiheba ko batazabona akazi.

Josue Niyomutabazi, wari uhagarariye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza.

Yagize ati“Impande zombi yaba ari urubyiruko rutagira akazi, abakoresha,  cyangwa se abatanga za serivise bose bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa,” Ubushomeri mu rubyiruko ruri ku cyigereranyo cya 22.4%, kuruta 17.9%  ku rwego rw’igihugu nkuko Raporo ya NISR ya 2020 igaragaza  imibare y’urubyiruko rudafite akazi mu Rwanda.

Akaba yaravuze ko abakobwa badafite akazi ari bo bahura n’iki cyibazo cyane mu gushakisha akazi.

“Abakobwa ntibahura n’ikibazo cya ruswa bashaka akazi gusa, ahubwo nabo bacyiga muri za Kaminuza, bahura n’ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina, kuko abarimu babo babasaba ruswa ishingiye ku gitsina babizeza amanota, nkuko byatangajwe n’umutangabuhamya.”

Akaba yaravuze ko hakenewe ubukangurambaga  bwo ku rwego rwo hejuru mu rwego rwo kwigisha urubyiruko n’abakobwa bakiri bato ku bijyane n’uburenganzira bwabo ari nako babigisha kujya batunga agatoki ahagaragaye  ruswa.

yavuze ko iyi gahunda ireba inzego zitandukanye, abakoresha, n’abatanga za serivise zitandukanye yongeraho ko guhana abagaragayeho ruswa byazaba isomo ryiza mu rwego rwo kurandura ruswa.

Ati“Abantu bakeneye ubumenyi bwimbitse mu gutanga amakuru yerekeranye n’ibyaha bya ruswa. Muri uru rugamba, urubyiruko rugize abasaga 60% by’abaturage ni intwaro ikomeye.  Urubyiruko rufite ubushobozi n’ikoranabuhanga byarufasha.”

Niyomutabazi  akaba yaravuze ko ari ngombwa kubumbira urubyiruko rwinshi muri za koperative, bityo bagahugurwa ku buryo bwo kwihangira imirimo bigamije guhashya ubushomeri , bityo ko bizagabanya ruswa ku isoko ry’umurimo.

Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button