Kubona uruhushya rwo kubaka kuri bamwe bigiye kuba ingorabahizi
Abafite ibibanza mu bice byinshi bigize Umujyi wa Kigali baratabaza, kubera ko kubona impushya zo kubaka ari ingorabahizi.
Ibi bikaba biterwa nuko aya macumbi yagenewe aho azubakwa mu Mujyi wa Kigali, ku buryo buzaba bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ngo iki igishushanyo mbonera cyateganirijwe ibibanza bizaba birimo ibikorwaremezo, na serivise zose nkenerwa, nka ruhurura, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, n’ibikorwa rusange, ibikorwa biteza imbere ubukungu, imyidagaduro n’ibindi bigamije kurengera ibidukikije.
Urwego rushinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda Land Management and Use Authority (RLMUA), rukaba ruvuga ko ntawe uzahabwa uruhusa rwo kubaka muri ibyo bice, mbere yo kugena aho ibyo bikorwaremezo bizubakwa.
Akaba ari muri uru rwego abafite ubutaka muri biriya bice, basaba Leta kuba yakwihutisha kubaka biriya bikorwaremezo, kugira ngo na bo babone impushya zo kubaka inyubako zijyanye n’igihe.
Schadrac Masengesho, afite ikibanza ahagenewe imiturire hitwa Miguha, muri Nyamirambo, mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ariko yabuze uruhushya rwo kubaka.
Akaba ari ahagenewe kubakwa kadasitire (maison cadastral) cyangwa amazu afite etaje imwe.
“Ubu ndakodsha, kandi nashakaga kubaka inzu yanjye, ariko sinshobora kubona uruhushya rwo kubaka, ntekereza ko Leta yakabaye ireba uko yatworohereza nk’abantu bafite ibibanza muri bene biriya bice, bitabaye ibyo, abantu bazakomeza kuba mu kajagari.”
Janvier Ndikubwimana, nawe n’undi muturage ufite ikibanza mu Mudugudu witwa Ayabaraye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Ariko we avuga ko icyatumye adahabwa uruhushya rwo kubaka byatewe nuko igishushanyo mbonera cy’inyubako ye hari ibyaburagaho.
Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA