Rwanda-Uganda: Umupaka wa Gatuna gufungurwa
Saa sita n’iminota itatu z’ijoro (00:03) Nibwo itangazo rihamya ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.
Ni itangazo rigira riti: “Nyuma y’uruzinduko Lt Generali Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama mukuru wa perezida wa Uganda mu bikorwa bidasanzwe akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda UPDF zikorera ku butaka, yagiriye mu Rwanda tariki 22 Mutarama,2022, Guverinoma y’u Rwanda yazirikanye ko hahakwiye urugendo rwo gukemura ibibazo kimwe n’uko guverinoma ya Uganda mu gukemura n’izindi ngorane zikiriho.
Ku bw’ibyo ndetse no mu mujyo umwe n’itangazo rya 4 ry’inama y’ubugira kane yabereye i Gatuna tariki 24 Gashyantare, 2020, Guverinoma y’u Rwanda inejejejwe no kumenyesha rubanda ko Umupaka wa Gatuna uhuriweho n’u Rwanda na Uganda uzongera gufungurrwa kuva tariki 31 Mutarama,2022.
Nkuko biri ku mipaka yindi yose yo kubutaka mu gihugu, ubuyobozi bwa Minisiteri zishinzwe ubuzima mu bihugu byombi buzajya bukorana aho biri ngombwa mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza mu bihe bya COVID-19.
Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira umurava mu gutunganya ibitagendaga neza hagati y’ U Rwanda na Uganda, kandi yiringiye ko iri tangazo riza kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha isubukurwa ry’umubano mu bihugu byombi.”