Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Nyir’uruganda rwenga inzoga iherutse kwica abantu yatawe muri yombi na RIB

Imibare itangazwa kugeza ubu yerekana ko abantu 11 barimo abo mu Karere ka Gasabo n’abo mu Karere ka Bugesera ari bo bishwe n’inzoga Umuneza  ikorwa n’Uruganda RWANDABEV Ltd.

Kuwa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021 nibwo ubugenzacyaha bwataye muri yombi abantu batanu barimo Marcel Ngarambe nyiri urwo ruganda.

Abandi bane bakurikiranyweho uruhare muri kiriya kibazo cyahitanye abantu 11, bo bafashwe tariki 27, Ukuboza, 2021.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye The New Times ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge bigatuma hari abapfa.

inzoga Umuneza ngo bayisanzemo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Methanol bigira ingaruka zikomeye ku bwonko n’umutima.

Ikindi ni uko Ubuvugizi bwa RIB buvuga ko hari abandi bantu bane bataye ubushobozi bwo kubona, ubu bakaba bari kwitabwaho  mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK).

Dr Murangira yabwiye The New Times ati: “ Ikinyobwa Umuneza gifite ikinyabutabire kitwa methanol. Ibi byerekanywe n’ibisubizo byatanzwe n’Ikigo Rwanda Forensic Laboratory. Ibisubizo byarekanye ko ba nyakwigendera bishwe na kiriya kinyabutabire.”

Abafashwe bakurikiranyweho uruhare muri kiriya cyaha bafungiye kuri stations za RIB zitandukanye harimo iya Kimihurura, iya Kicukiro n’iya Gikondo.

Ku wa Kabiri tariki 28, Ukuboza, 2021 nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ku isoko amoko abiri y’inzoga zikoze mu bitoki ( Umuneza na Tuzane).

Uretse kuba nyir’uruganda RWANDABEV Ltd rukora inzoga yitwa Umuneza yatawe muri yombi, Uruganda rwe narwo rwarahagaritswe kimwe n’urundi  rwitwa ISANGANIZABAGABO LTD rw’i Rwamagana rukora inzoga yitwa Tuzane.

HABIMANA Bonaventure

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button