Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

FeaturedUbuzima

Perezida Paul KAGAME yahawe igihembo cy’ubudashyikirwa bw’u Rwanda mu kurwanya Kanseri

Iki gihembo gitangwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Kanseri (Union for International Cancer Control-UICC), cyahawe umukuru w’igihugu w’U Rwanda Paul Kagame kuri iyi tariki ya 26/10/2021, kubera intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri.

Perezida Kagame yashimiye umuryango UICC wamuhaye iki gihembo, avuga ko gisobanuye ishema ry’igihugu cy’u Rwanda bitewe n’imbaraga rumaze imyaka 10 rushyira mu bukangurambaga, kwegereza abaturage ubuvuzi bwa Kanseri ndetse n’urukingo rwa Canseri y’inkondo y’umura rwatangijwe mu mwaka wa 2012 mu Rwanda.

Ibyo nibyo batumye agira ati”Ndashimira umuryango Mpuzamahanga uharanira kurwanya kanseri n’abagize akanama nkemurampaka ku kuba barashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukumira no kuvura Kanseri.’’

Perezida Paul Kagame, yashimiye by’umwihariko igikomangoma cya Yorodaniya, Dina Mired, ucyuye igihe ku buyobozi bwa UICC, kubera uruhare yagize mu kwitangira kurwanya kanseri ku mugabane wa Afurika.

Mu bindi bikorwa bikorerwa abanyarwanda hagamije guhashya kanseri, Umukuru w’igihugu yanavuze ko ubu abaturage barengeje imyaka 40 buri mwaka bisuzumisha kanseri kandi bakishyura hifashishije ubwisungane mu kwivuza, igikorwa nacyo kigamije gufasha abantu kuba bamenya niba bafite kanseri bityo bakivuza hakiri kare.

Uretse Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere nazo zikomeje kwigaragaza, perezida Kagame yanavuze ko akarere u Rwanda ruherereyemo, kaza imbere muri Afrika mu kugira kanseri y’umwijima bitewe na virusi z’umwijima zitavurwa uko bikwiye. (Cancers hepatiques).

Hagamijwe guhangana n’indwara y’umwijima ya Hepatite C, mu mwaka wa 2018, mu Rwanda hapimwe abantu basaga miliyoni eshanu byagaragaraga ko bafite ibyago byo kuyandura, kandi abayisanganywe bavuwe nta kiguzi batanze.

Perezida Paul Kagame yavuze ko gahunda yo gukingira Hepatite B nabyo ubu bimaze kuba umuco, bityo abanyarwanda bakaba batakirwara kanseri z’umwijima cyane, asobanura ko kwikingira cg kwisuzumisha mbere ari bwo buryo bwiza kuko birinda abantu kurwara Kanseri ngo bizagorane kuyivura kuko akenshi itabura abo ihitana.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gukumira no kuvura indwara za Kanseri mu Rwanda no kuri uyu mugabane wa Afrika ariko yemeza ko igihembo yahawe cyakanguye ubushake bwo kongera imbaraga mu bihe biri imbere.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandatu bahawe icyo gihembo. Muri bo harimo abahagarariye sosiyete sivile batatu, n’abanyepolitiki batatu batowe mu mubare minini w’abayobozi batandukante ku isi.

Mu banyepolitiki bageze ku musozo w’amajonjora harimo Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’amerika, Minisitiri w’ubuzima no kwita ku basheshe akanguhe muri Australia witwa Greg Hunt, na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wacyegukanye.

Perezida Kagame yaboneyeho gushima ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda ayoboye n’umuryango Partners in Health, ubufatanye bwavuyemo ibitaro bya Butaro bifasha mu kuvura kanseri, avuga ko ubufatanye ari ingenzi kuko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guhangana na Kanseri bitajyaga kugerwaho hatabayeho gufatanya n’abandi.

Muri uyu muhango wo gutanga ibihembo wabereye ku ikoranabuhanga, ukitabirwa n’abayobozi batandukanye mu bihugu bitandukanye ku isi, perezida Kagame yanashimiye bagenzi be nabo bageze ku rwego rwa nyuma rw’amajonjora kubera uruhare rw’ibikorwa byabo byuje amasomo ku batuye isi benshi.

Modeste NKURIYIMANA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button