Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Ubuzima :Ababyeyi basabwe kutirara mu gukingiza virusi itera ubumuga

Imbasa ni indwara itera ubumuga bw’ingingo kandi ishobora no kwica uwo yafashe atitaweho uko bikwiye ndetse ku gihe. Iterwa na virusi ikomoka ku musarane, kimwe n’izindi ndwara zose ziterwa na virusi akenshi uwo yafashe akaba atabonerwa umuti keretse gusa yarayikingiye.

Buri tariki ya 28 Ukwakira buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyi virusi itera imbasa, mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihirijwe ku kigo nderabuzima cya Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Sibonama Hassan; Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yakanguriye ababyeyi kwita kubana babo no gukomeza kwitabira gahunda yo kubakingiza inkingo zose cyane asaba ababyeyi gukomeza kubyitaho cyane kuko ngo iyi virusi ikunda ahanini kwibasira abana.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi turasaba ababyeyi ngo bakomeze bakurikirane abana, niba hari ikintu cyahindutse ku mubiri bajye babimenya kandi by’umwihariko bitabire gukingiza abana. Iyo tuvuga abana bashobora kurwara imbasa tuba tugira ngo abantu bibande ku bafite imyaka iri munsi ya 15, kuko ni bo bakunda kugaragaza ibimenyetso kandi dufite amahirwe yuko inkingo zihari kadi ziboneka ku bigo nderabuzima byose”.

Dr Nahimana Rosette; umuganga ushinzwe Porogaramu y’ikingira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (OMS) agashami k’u Rwanda, yabwiye purenews ko nubwo iyi virusi itaragaruka mu rwanda bidakwiriye ko abantu birara, yemeza ko buri cyumweru ishami ahagarariye muri OMS risuzuma amazi rigamije kumenya niba nta myanda itera iyi virusi irimo, gusa yashimye urwego u Rwanda rugezeho mu gukangurira abantu kugira isuku isesuye nbo kwegereza amazi meza.

Yavuze ko ingamba zo guhangana n’iyi virusi zikomeje ati: “Muri iyi myaka itanu iri imbere turi muri gahunda yo kuvuga ngo nta mwana n’umwe ugomba gusigara atabonye urukingo, turashaka kugera  ku 100%. Inkingo zirahari, zitangirwa ubuntu nibakomeze bakingize”.

Uko ababyeyi  bitabiriye gukingiza abana

Bamwe mu babyeyi bakingije abana bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukingiza. Nyirabavakure Christine utuye mu Mudugudu wa Kiyanja, mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga yagize ati: “Gukingiza umwana ni ngombwa kuko inkingo zabereyeho kugira ngo ziturinde ibyorezo  bishobora kwangiza ubuzima bwacu, ni ngombwa gukingiza umwana kugira ngo abone ubudahangarwa bw’umubiri”.

Nzabarankize Sylvain wo mu Mudugudu wa Rwinanga, mu Kagari ka Gahanga, ateruye umwana we yaje gukingiza yagaragaje ko gukingiza umwana bitareba umugore gusa n’umugabo yabikora umwana ntacikanwe n’inkingo.

Ati: “Ndishimye cyane kuba nkingije umwana, nk’umugabo bimpaye ishema cyane, nashishikariza abagabo bagenzi banjye ko gukingiza umwana nta pfunwe riba ririmo, kandi bituma umwana agira ubudahangarwa, byongera n’urukundo rw’umwana n’umubyeyi, imbasa nzi ko yica abantu iyo utayikingije kare”.

Umwana ukivuka, mu nkingo za mbere ahabwa harimo n’ urw’imbasa, rutangwa mu buryo bubiri; urushinge ndetse n’ibitonyanga. Yongera gukingirwa afite ukwezi kumwe n’igice, agize amezi abiri n’igice, afite amezi atatu n’igice akazongera gukingirwa afite amezi 9.

Imbasa ni indwara ki? Ifata ite?

imbasa ni indwara itera ubumuga, kugira ngo umenye ko umwana ashobora kuba ayirwaye agira uburema bushya mu buryo butunguranye butuma ananirwa gukora icyo ari cyo cyose yaba ikimusaba imbaraga ndetse n’ubundi buryo ubwo bwose.

Ibimenyetso byayo bishobora kugaragara ku kaguru kamwe cyangwa yombi n’amaboko, umwana akaremara bigasaba ko agendera mu kagare cyagwa ubundi buryo bwunganira imikorere y’ingingo. Ni indwara idakira ishobora no guhitana uwayirwaye cyangwa ikamusigira ubumuga budakira.

Ku rwego rw’isi, ni ku nshuro ya cumi (10) uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa wizihijwe kuko byatangijwe mu mwaka wa 2012 naho u Rwanda ruwizihije ku nshuro ya 8 Kuko rwawuta gije mu mwaka wa 2014.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga mu guhangana n’iyi virusi kuko umuntu wa nyuma uheruka kuyirwara yabonetse i Cyangugu mu mwaka w’i 1993, ubu hashize imyaka 29 ntawe yongeye kugaragaraho.

Uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire u Rwanda ruzira imbasa dukingiza abana bacu”.

Emmanuel Hakizimana

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button