Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Polisi yashatse gutubura amafaranga cyane- Kagame yavuze ku bihano by’abakoresha ibinyabiziga bimaze iminsi byijujutirwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umuvuduko ntarengwa wa Kilometero 40 ku isaha ku binyabiziga ari muto cyane, avuga ko hakwiye gushyirwaho umuvuduko uzafasha abakoresha ibinyabiziga kugera aho bajya ariko na none ntujye hejuru ku buryo wakongera kuzamura impanuka nyinshi.

Perezida Kagame Paul yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo mu muhango wo guhemba abasora neza.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira abasora kuko imisoro batanga ari yo igira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Ari abatabonye igihembo ariko mpereye no kubabibonye, bigaragara ko bakora icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza ibyo dukora tukabyongera, tubakira neza bikatugirira inyungu, birumvikana ko igihugu na cyo kibyungukiraho.”

Yanavuze ku bataratanga imisoro, yavuze ko bakwiye kwikubita agashyi kandi bakigira kuri bariya bahembwe uyu munsi.

Perezida Kagame wavuze ko imisoro ubusanzwe ari igishoro cy’imibereho myiza yo mu bihe biba bigezweho ndetse no mu bihe biri imbere, yaboneyeho gushimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gikusanya iriya misoro.

Ati “Nabanje gushimira abasora birumvikana ariko n’ababasoresha tubashimire, barabahwitura, bakabibutsa kandi bakajya kwakira ibigenewe Igihugu kandi abanyarwanda twese dusangira.”

Umuvuduko wa 40Km/h ni uw’abanyamaguru

Abatwara ibinyabiziga bamaze iminsi binubira camera zibafotora batarengeje umuvuduko

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ku ngingo imaze iminsi ivugwaho cyane ijyanye n’amande acibwa abarenza umuvuduko w’ibinyabiziga wagenwe mu Rwanda yagarutsweho cyane muri iki cyumweru.

Perezida Kagame watangiye abwira abitabiriye uriya muhango ko bashobora kuba bageze aho wabereye baciwe amande menshi kubera ziriya camera zashyizwe ku mihanda zimaze iminsi zivugwaho cyane.

Agaruka ku bantu bamaze iminsi bitotomba, yagize ati “Baravuga ngo ntawuhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano ku warengeje ibilometeri nka 40 ku isaha.”

Akomeza agira ati “Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwa bamwe muri twe dukoresha tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo…”

Perezida Kagame wavugaga ko uriya muvuduko uri hasi cyane ariko ko adashaka ko umuvuduko uba mwinshi kuko na wo uvamo ingaruka nyinshi.

Ati “Ariko nanone ntabwo umuvuduka wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya. Nabwiye Abapolisi ko nshaka ko tugira balance [guhuza].”

Yanagarutse kandi ku bavugaga ku byapa byo ku muhanda bigaragaza umuvuduko ntarengwa, avuga ko hari abavuga ko batabibona ariko bakaza gutungurwa no kuba baciwe amande, avuga ko ibyo bimenyetso byose bigomba kuboneka kugira ngo hatagira ugwa mu makosa bitamuturutseho.

By Modeste NKURIKIYIMANA

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button