Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

U Rwanda rwashyizeho akato k’iminsi 7 ku baturuka mu bihugu 9

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyira mu kato abantu baruka mu bihugu icyenda biri Malawi, Zimbabwe, Mozambique na Afurika y’Epfo kubera ingamba zo kwirinda ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Omicron.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, rivuga ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Omicron buhangayikishije Isi, abantu baturuka muri ibi Bihugu icyenda bazajya bashyirirwaho umwihariko w’akato.

 

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi ari abazaba baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

 

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko urutonde rw’ibi Bihugu ruzagenda ruvugururwa bitewe n’uko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 buzaba buhagaze ku Isi.

 

Iri tangazo kandi rivuga ko abandi bagenzi baza baturutse mu bindi Bihugu bo bazajya bashyirwa mu kato k’Umunzi umwe.

 

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, yari yafatiwemo ibyeyemezo by’uko u Rwanda ruhagaritse ingendo z’indege ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

 

Itangazo ry’Ibyemezo by’iyi Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, byavugaga ko abagenzi baruka mu Bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa COVID-19, bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

 

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button