Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu barimu bigisha mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Father Ramon TSS Kabuga- riherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi umurenge wa Ngamba, nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wabahuje n’abanyeshuri babo.
Padiri RUDAHUNGA CYIZA Edmond Marie uyobora iri shuri rya Father Ramon TSS Kabuga avuga ko uyu mukino wari ugamije kwakira abanyeshuri bashya bakiriwe kwiga muri irishuri mu rwego rwo kunga ubumwe bwa mwarimu n’umunyeshuri bityo imyigire n’imyigishirize irusheho kugenda neza.
Yagize ati “iyi mikino ya gicuti iba igamije kongera ubusabane bwa mwarimu n’umunyeshuri kandi akaba ari siporo ifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu, kuko mwarimu n’umunyeshuri bagira umwanya munini wo kwiga no kwigisha, rero aba ari umwanya wo kugira ngo nanone bahure baruhure mu mutwe.
Padiri avuga ko bagira imvugo ivuga ko “igitego kimwe cya mwarimu kivunja ibitego 10 by’abanyeshuri” imvugo igamije gutera abanyeshuri ishyaka ryo gukora cyane, kumva ko aho bageze bibasaba gukomeza gukora cyane, ntibibe mu mupira gusa ahubwo bikaba no mu masomo ndetse no mubuzima busanzwe.
Umunyeshuri uhagarariye abandi Gasore Espoir wiga muri Level 5-mass, avuga ko imikino nkiyi ituma barushaho kumenyana ndetse bakanatinyuka kuko haraho usanga umunyeshuri atinya mwarimu kuburyo bigorana no kugira icyo amubaza cyangwa ngo amusobanuze.
Yagize ati “imikino ni myiza nta handi nayibonye uretse hano. Ibi rero biradutinyura kandi nkuko siporo ari ubuzima biradufasha ko umubiri wacu uhora umeze neza bityo amasomo tuyakurikirane twaruhutse neza.”
Ikindi abanyeshuri bahurizaho kandi bashima nuko gukora siporo muri iri shuri ngo ari itegeko nubwo bataguhitiramo umukino ukina, ariko ngo ni itegeko kugira ngo nibura buri munyeshuri agire umukino akina bityo bimuruhure kandi binamufashe kuvumbura impano ye.
HABARUREMA J.Flex, umwari muri iri shuri rya Father Ramon TSS Kabuga, avuga ko impamvu ubuyobozi bw’ikigo bushyira imbaraga muri iyi mikino ari ukugira ngo barusheho kurema ubusabane n’ubwisanzure hagati ya mwarimu n’umunyeshuri bityo intego yo kugera ku ireme ry’uburezi igerweho.
Yagize ati “ibi bidufasha gushyikirana n’abanyeshuri kuko iyo turi mu kibuga batwisanzuraho rero iyo ejo tugiye mu ishuri babona turi umwe bigatuma batsinda amasomo yabo kandi neza kandi nka barezi ibi bidufasha guhora dutekereza ibishya byo guha abanyeshuri”.
Umunsi wa mwarimu wizihizwa buri mwaka biteganyijwe ko uzizihizwa ku wa gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2022, ku rwego rw’umurenge wa Ngamba ukazizihirizwa muri Father Ramon TSS Kabuga,aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo imikino ndetse no kugaragaza ibyo mwarimu yagezeho.
Ishuri ryahoze ari Father Ramon TVET Kabuga rikaza guhindurwa Father Ramon TSS Kabuga mu mavugurura y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro RTB, Ubu rikaba rifite amashami atandukanye arimo Ububaji,ubwubatsi na Multimedia.
Umukino hagati y’abarimu n’abvanyeshuli warangiye abanyeshuri batsinze abarimu babo ibitego 4-2.




Emmanuel Hakizimana.