Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) washimagije Tanzania ku ruhare rudasanzwe mu gusigasira ubumwe bw’Akarere, bityo bigatuma n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bitera imbere.
Mu itangazo ryagenewe itangazamakuru n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, riragira riti, “’ Nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango, Tanzania igira uruhare rukomeye mu Karere, kuba ari kimwe mu bihugu byatangije Umuryango kikanasinya amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, ku wa 30 Ugushyingo 1999, bikaza gushyirwa mu bikorwa ku wa 7 Nyakanga 2000.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Peter Mathuki ashimangra uruhare rwa Tanzania mu Karere, kuko ngo ari icyicaro gikuru cy’Umuryango Arusha, Tanzania.
Yagize ati“Turashima Repubulika ya Tanzania kuba yaratsuye iterambere m gihugu, no kwimakaza umuco w’amahoro n’umutekano. Ni iri tuze ryatumye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’inzego zawo zibona aho zikorera mu mahoro n’umudendezo,”
Umujyi wa Arusha muri Tanzania ni icyicaro gihoraho cy’Ubunyamabanga bw’’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iki gihugu kandi kikaba gikuriye Komisiyo y’ururimi rw’igiswahili mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ikorera mu gihugu kigizwe n’ibirwa cya Zanzibari.
Tanzania kandi ikaba ikomeje kungukira mu bumwe bw’Akarere. Muri 2020, ubucuruzi bwa Tanzania mu bihugu bigize uyu muryango yinjije miliyoni US$ 1.136,9 kuruta muri 2019, aho ubucuruzi bwinjije angana na miliyoni US $1.003,6. Tanzania yakomeje kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango kuva mu mwaka wa 2016.
Byinshi mu bicuruzwa, byagurishirizwaga muri Kenya, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kabiri na ho Uganda igakurikiraho.
Mu byo icyo guhugu gikunze kohereza mu bihugu bigize Umuryango harimo ibinyampeke, cyane cyane umuceri, ibigori, inka, imboga cyane cyane (ibitunguru) impapuro n’ibizikomokaho, ikawa, icyayi, ibirungo.
Ku bitumizwa mu mahanga, byinshi ibitumiza muri Kenya, na Uganda, bityo ikaba ahanini itumiza isabune n’ibikomoka ku isabune, imiti, n’ibikomoka ku miti, ibikomoka kuri pulasitike, isukari n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Intego ya Perezida Suruhu mu kunoza umubano nawo watumye ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango bwiyongera.
Umwanditsi wa Purenews