Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUburezi

Kuva ubu, umushahara wa mwalimu wo mu mashuli abanza n’ayisumbuye urazamuwe

Umushahara w’umwalimu ufite impamyabushobozi ya A0 uzamuweho 40% naho umushahara w’uwigisha mu mashuliabanza uzamurwaho 88%, umushahara bazatangira guhembwa muri Kanama,2022.

Iyi ni inkuru nziza mu matwi ya mwalimu itangajwe na Ministre w’intebe Dr Edouard NGIRENTE, kuri iyi tariki ya 01/08/2022 imbere y’inteko ishinga amategeko, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko uko urwego rw’uburezi ruhagze kuri uyu wa mbere tariki ya mbere Nyakanga, 2022.

Hari abamaze igihe bahuza ireme ry’uburezi bw’u Rwanda budigadiga n’umushahara wa mwalimu, ingingo ishobora guhindukana no kuba mwalimu afashwe neza.

Minisitiri w’intebe yanamenyesheje ko Atari umushahara wa mwalimu wazamuwe gusa ko ahubwo n’uw’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuli wazamuwe, ndetse ko hari na Miliyari 5 zahise zishyirwa mu kigega cy’abarimu(Umwalimu SACCO) kikajya kibafasha kubona inguzanyo muburyo bworohye.

Mwalimu ni umwe mu bantu b’ingenzi kuisi yose, ariko uwo mu Rwanda yari amaze igihe mu marira y’umushahara ababara bavugaga ko utajyanye n’igihe, ibintu byasaga n’aho leta yizibaga amatwi kuri iyo ngingo.

Kuzamura igitaraganya imishahara y’abakozi bafite ubwinshi mu gihugu abahanga navuga ko bishobora guhungabanya agaciro k’ifaranga ku isoko bigatera izamuka ridasanzwe ry’ibiciro mu gihe nubundi havugwaga izamuka ry’ibiciro ku isoko ryatewe n’impamvu zirimo COVID-19 n’intambara ziri kuvugwa hirya no hino ku Isi.

Mwalimu ashyizwe igorora (Photo internet)

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button