Ibisazi by’imbwa ni virusi imbwa yasaze yinjiza mu gikomere cy’uwo irumye. Ku mbwa yasaze izo virusi ziba ziri ku mikaka yazo, ku ruhu rutwikiriye iyo mikaka [amenyo y’imbwa] ndetse no ku mazuru yayo.
Agace kose kakora mu gisebe gasigamo virusi zitera ibisazi by’imbwa bigahita byinjira mu myakura y’umuntu, virusi igatangira urugendo rwerekeza mu bwonko kandi iyo igezeyo umuntu abirwara igihe kiba hagati y’iminsi ibiri n’ine [2-4] agahita apfa kuko ntaba akivuwe ngo akire.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bwemeza ko mu bantu 78% barumwa n’amatungo, 70% baba barumwe n’imbwa ndetse mu mwaka ushize wa 2022 hari abantu batatu [3] bapfuye bazize ibisazi by’imbwa.
Abenshi muri bo barumwa n’imbwa z’inzererezi kubwo kutagira abazitaho, kandi inyinshi hari ubwo ziba zitarakingiwe ibisazi, bityo uwo zirumye atitaweho bwangu nawe aba ashobora kubirwara ndetse no gupfa.
Ladislas NSHIMIYIMANA, Ushinzwe indwara zititaweho uko bikwiye (RBC)
Ladslas NGENDAHIMANA ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititabwaho uko bikwiye [NTDs] mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima [RBC] avuga ko buri mwaka imbwa ziruma abantu bari hagati ya 500 n’1000 gusa ngo minisiteri y’ubuzima yahagurukiye iki kibazo ku buryo mu mwaka wa 2030 hatazaba hakiri ibibazo by’irumana ry’imbwa.
Uretse kutitabwaho uko bikwiye, virusi zitera ibisazi by’imbwa zikora urugendo rutinda kugera ku bwonko kuko kuva mu mubiri [inyama y’umuntu-chair cg molle], mu myakura [nerfs], mu mikaya [ligaments] kugera mu ruti rw’umugongo zerekeza mu bwonko, virusi zitera ibisazi by’imbwa zigendera ku muvuduko wa milimetero 12-24 ku munsi ku buryo izi virusi bizisaba amezi menshi cyangwa umwaka wose ngo zigere ku bwonko.
Dr Richard NDUWAYEZU; Uhagarariye ikigo kuvana imbwa ku muhanda [WAG].
Dr Richard NDUWAYEZU; Umuganga n’umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu, unahagarariye ikigo kivana imbwa ku muhanda no kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa [WAG]. Avuga ko “uwigeze arumwa n’imbwa ntibimutwara umutungo gusa ahubwo binamutera ihungabana mu buzima agatinya imbwa iteka”. Uyu muganga avuga ko imbwa zo mu Rwanda kutitabwaho bituma zisenzanya zikororoka cyane, ari nabyo bituma inzererezi muri zo ziba nyinshi mu gasozi. icyakora ngo imbwakazi n’imbwerume bafata barazikona kugira ngo bagabanye ukororoka kwazo binagabanye ubwinshi bw’izizerera.
Uyu muganga yemeza ko “uwafashwe n’ibisazi by’imbwa agira inkonda, kwirukanka, kugagara kandi kubera ko umuntu ahita atakaza gutekereza neza, aba ashobora kugira ubumuga bw’ibice bimwe na bimwe by’ingingo z’umubiri [paralysie] ndetse no kumoka.”
Avuga ko imbwa zitaweho zitaryana. Ati“Imbwa igomba guhabwa amazi yo kunywa, ikagira inzu ibamo[ikibuti] kandi ukajya unayireka ikananura amaguru igatembera.”
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho muri RBC we akomeza avuga ko ibisazi by’imbwa ari imwe mu ndwara umunani zititaweho uko bikwiye zigaragara mu Rwanda.
Inama atanga ni uko umuntu urumwe n’imbwa hari ibyo ashobora kwikorera hatarashira iminota 15 arumwe nayo, bikamuha amahirwe angana na 90% yo gukira iyi virusi itera ibisazi by’imbwa.
Ku kigero cya 80% ugezwemo na virusi itera ibisazi by’imbwa arangwa no kubabara ariko akanishimagura ku buso bw’igikomere no mu gikomere yatewe n’imbwa.
Kugira umuriro, gucika intege, kugira umunabi, Kubabara umutwe mu gihe gishobora kugera ku minsi ine, gutinya amazi [kumva adashaka kwiyuhagira] kutihanganira urusaku, urumuri cyangwa umwuka mwiza, uburakari bwinshi ndetse no gusharirira abandi.
Uwo ibisazi by’imbwa bigeze ku bwonko ingingo ze zongera umuvuduko w’imikorere, atinya cyane urupfu kuko aba arubona hafi bikamutera agahinda gasaze [Depression].
Amakuru atangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, avuga ko umurwayi w’ibisazi by’imbwa iyo amaze kuremba, kureba amazi gusa bishobora kumutera gukanyarara kw’imitsi yo mu gikanu no mu muhogo, bitewe n’ubwoko bw’imisemburo umubiri uhita uvubura.
Mbere yo kuva mu buzima, uyu murwayi ashobora kurwara ibi bisazi iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu [2-3] ariko uhabwa ubufasha na muganga wita ku barwayi ashobora gupfa hagati y’iminsi itanu n ‘itandatu [5-6]. Ni indwara ivurwa gusa iyo umurwayi yitaweho [yiyitayeho] akirumwa n’imbwa nta gutinda.
Imbwa yafashwe n’ibisazi irangwa no kurumana ntawuyendereje, kuruma ibintu idasanzwe ikunda nk’ibiti, imisumari, imyanda yo mu musarani, gukunda kwirukanka nyamara idafite icyo yirukaho, guhinduka kw’ijwi mu gihe imoka, gukunda kwayura no kugira ibifuro byinshi biva mu mikaka yayo.
Abafite imbwa hari ubwo usanga barazikingije indwara zirimo n’ibisazi bizifata. Izirumana zikanatera ibisazi zikunda kuba ari izizerera ku misozi bityo biragoye kumenya niba ikurumye ikingiye cyangwa idakingiye.
Umuntu ugejejwe kwa muganga yarumwe n’imbwa ahabwa imiti n’inkingo birwanya ibisazi by’imbwa ariko n’imbwa yamurumye iba igomba gufatwa ikagenzurwa mu gihe cy’iminsi 10.
Iyo iminsi icumi ishize iyo mbwa itarapfa biba ari ikimenyetso ko nta bisazi yari ifite. Imiti n’inkingo byahabwaga uwo yarumye nabyo bihita bihagarikwa kuko biba bigaragaye ko iyamurumye nta ndwara yamuteye.
Agashami k’umuryango w’abibumbye kita ku buzima [OMS] kavuga ko umugore utwite adahabwa urwo rukingo kandi uruterwa wese agomba kuba nanone yariye mu rwego rwo kugabanya ingaruka rwagira ku buzima bwe.
Buri mwaka imbwa zihabwa urukingo kandi abazigira iwabo basabwa kutazemerera gusohoka batari kumwe nazo murwego rwo kuzirinda kuba zakwanduzwa n’izo ku gasozi zidakingiye, naho abantu baragirwa inama yo kwirinda gusagarira imbwa.