Kamonyi-Ngamba: Abarimu bamaramaje kwimakaza ireme ry’uburezi
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe ku rwego rw’umurenge wa Ngamba mu karere ka kamonyi ugahuza abarimu basaga 167 baturuka mu bigo bitandukanye byo muri uyu murenge ,abarimu bagaragaza ko kwitangira uyu murimo no kuremamo abanyeshuri indangagaciro zo gukunda ibyo biga ari kimwe mu bizazamura ireme ry’uburezi rikenewe.
Ni umunsi wizihirijwe mu Karere ka kamonyi mu murenge wa Ngamba mu ishuri rya Father Ramon TSS Kabuga,nibirori byabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abarimu bo muri G.S st Kabasare na Father Ramon TSS Kabuga,bamwe mubarimu bagaragaza ko bishimiye uyumunsi kandi bibaha imbaraga zo gukomeza kunoza umurimo wo kwigisha.

Umuyobozi w’ishuri rya Father Ramon TSS Kabuga, Fr.RUDAHUNGA Cyiza Edmond marie avuga ko ari ibyishimo kandi n’umunsi w’agaciro ariko igikomeye mwarimu nawe amenye ko ako gaciro bagafite bakore iby’agaciro bafite,kubwanjye icyo nasaba mwarimu wese nuko twaharanira gutanga uburere bu boneye, nkuko nundi wese ashyira imbaraga (amaramaza) mubyakora kugirango abikuremo umusaruro bityo rero natwe ku ntego yo kurera,tugomba gukomera ku murimo tukaba koko abanyamwuga niba ari ukwigisha ukabikora ushyizeho umutima kandi uremamo indangagaciro abo wigisha icyo bashinzwe,ibyo kandi bikajyana n’imyitwarire yaba iyacu nk’abarezi cyangwa abanyeshuri,n’ibindi byose bishobora gutezwa imbere yaba umucu,imikino nibindi bitandukanye bikabaho kugirango turere umunyeshuri mu buryo bwuzuye.

Turikumana Onesphole ni umwarimu ushinzwe amasomo ku ishuri rya Father Ramon TSS Kabuga yagize ati “kuba igihugu cyacu gitekereza ku murezi n’ibintu byiza cyane binerekana ko ejo hazaza ha mwarimu ari heza kurusha ubu, tuzi neza ko umurezi arinkingi y’iterambere uko bagenda bamutekerezaho banamuzamura mu mibereho ye bimutera imbaraga zo kurushaho gukora neza”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngamba agaragaza ko umwarimu arishingiro ry’isoko y’ubumenyi bityo uyumunsi aba ari uwo kwishimira.
Yagize ati “abarimu nibo batureze nibo baturera abana ndetse banadufasha kugirango igihugu cyejo kizabe gifite ubumenyi buhagije ndetse n’umuco”
Munyakazi Epimaque kandi agaragaza ko abarimu bafashi mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri aho muri uyu murenge habarurwa abasaga 13 gusa kandi nabo ngo har’ingamba zo kubagarura mu ishuri kubufatanye n’inzego ndetse na mwarimu.
Uyu munsi mukuru wa mwarimu wizihijwe kuri iy’inshuro ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwarimu,ishingiro ry’impinduka mu burezi” usanze mwarimu yarongejwe umushahara nyuma y’imyaka itari mike basaba ko umushahara wabo wazamurwa ngo uringanizwe n’amakene y’iki gihe.


Emmanuel HAKIZIMANA