Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

“U Rwanda ntiruzigera rusubira muri jenoside” Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kidashobora gusubira muri Jenoside, kubera ko mu myaka 27 ishize himakajwe politiki iteza imbere abaturage bose nta vangura ribayeho.

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na televiziyo yo muri Qatar Al Jazeera, ikiganiro cyabereye mu biro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera yamubajije  ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, iterambere ry’u Rwanda, imiyoborere, imibanire y’u Rwanda n’amahanga n’ibindi.

Agaruka ku ntambwe imaze guterwa n’ingamba zakoreshejwe mu kubaka u Rwanda rushya, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize igihugu cyubatse politiki n’imiyoborere itanga icyizere cyo kugera aheza cyifuza, kandi ko nta mpungenge z’uko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ashobora kwisubiramo.

Yagize ati “Ni byo koko twavuye kure, bisa n’aho nta ho twari turi kugeza ubu tugeza ahangaha, Igihugu kiratuje, kiratekanye, turi gutera imbere, abaturage bari kwisuganya, Igihugu cyari cyaracitsemo ibice mu bihe bvashize, ubu dufite ubumwe”

Yungamo ati “Gusa haracyari byinshi byo gukora ngo tugere aho twifuza kugera. Nta banga ridasanzwe twakoresheje usibye kuba abantu bumva uburyo bwo gukemura ibibazo duhura nabyo kandi bikagirwamo uruhare na buri wese, ni byo koko hari abayobozi n’abaturage basanzwe bose bagomba kubigiramo uruhare kandi inyungu zibivyemo bose zikabageraho, zaba imibereho myiza ndetse n’ubukungu”

Perezida Kagame abajijwe ibanga yakoresheje ngo ahindure paji y’amateka mabi ya jenoside yakorewe abatutsi yari imaze guhitana abagera kuri miliyoni.

Yasubije ati “Nakubwiye kuri politiki, nakubwiye ku guha aabaturage umwanya, nakubwiye ku bayobozi bagomba guhora bari maso, no gukora ibintu ku buryo bitanga icyizere mu baturage bacu, ndakeka ari ho twashyize imbaraga nyinshi, nta kosa twakoze kandi ibikorwa twagezeho bihari birivugira”

Umunyamakuru Ali ALDAFIRI yanabajije Umukuru w’igihugu icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n’ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, maze Perezida Kagame abitera arabihakana.

Agira ati”Opozisiyo irahari. Opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’umutekano w’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya. Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo  ni ibintu bishobora kumvikanwaho.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yasubije ibibazo ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri muri Centreafrique  no muri Mozambique, aho zimaze hafi amezi 5 zitangiye kurwanya ibyihebe byari byaribasiye intara ya Cabo Delgado.

Abajijwe icyo izi ngabo zikora muri ibi bihugu n’igihe zizamara yo, yagize ati “ Ibibazo bya Mozambique, nk’Abanyafurika ndetse n’inshuti, igihe Mozambique yagize ibibazo ikifuza ko twakorana na yo ngo dukemure ibyo bibazo, bagiye no mu bindi bihugu si u Rwanda gusa. Kuri twe twaubije uko dushoboye, twakoranye n’abanyamozambique mu gukemura ibyo bibazo, ndakeka ko twageze ku musaruro ufatika.”

Yakomeje avuga ko biri hagati y’u Rwanda na Mozambique, n’abandi bose Mozambique yifuza ko bayifasha mu kugena uko uko ibizakurikiraho,  Ati“Ahazaza hazagenwa n’uko ibintu byifashe muri Mozambique n’akazi kagomba gukorwa, ibyo simbibonamo ikibazo”

Perezida Kagame yanavuze ku kibazo hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko abanyarwanda bajya Uganda bagahohoterwa ariko nta mugande uza mu Rwanda ngo ahohoterwe, anavuga ko mbere yavuganaga na mugenzi we Museveni ariko ubu batakivugana.

 

By Muhire Désiré

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button