Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Gatsibo: abangavu batewe inda barasaba ko ababateye inda batafungwa

Ikibazo cyo gutera inda abangavu kimaze gufata intera ndende mu gihugu ndetse leta yashyize imbaraga mu gukurikirana abagabo baba barateye inda abo bangavu. Mu murenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo, intara y’iburasirazuba nka hamwe mu havugwa iki kibazo, ikinyamakuru purenews.rw cyaganiriye na bamwe mu bangavu batewe inda bakiri abana ariko ubu bakaba baramaze kuzuza imyaka y’ubukure.

Umwe muri bo ni Akingeneye Jeanne (izina ryahinduwe) utuye mu murenge wa Kiramuruzi, akagari k’Akabuga. Uyu avuga ko yatewe inda afite imyaka 17 ariko ubu akaba afite imyaka 18. Yatewe inda n’umusore ubu ufite myaka 22 ndetse bari basigaye bafatanya kurera umwana w’umukobwa babyaranye. Gusa ariko kuwa 30 Ukuboza 2021 inzego z’ubutabera zaraje zita muri yombi uyu musore (umugabo) Sintukamazina Abdul Karim kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gutera inda umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.

Bamaze guta muri yombi umugabo we, Akingeneye Jeanne mu marira n’agahinda kenshi yabwiye ikinyamakuru purenews.rw ko ubu agiye kubaho nabi kuko uyu mugabo ariwe wamwitagaho n’urubyaro rwe kuri buri kimwe.

Yagize ati “Ndasaba ko bamfungurira umugabo kuko twari twibaniye neza ndetse yitaga ku mwana we nanjye akanyitaho. Ubu se ko bamufunze ari nta kazi ngira,  nzabaho nte? Ubu se umwana wanjye ntagiye kuba imfubyi? Nanjye erega ubu mbaye umupfakazi. Ubuyobozi bukeka ko buba bukemuye ikibazo ariko nyamara ahubwo nibwo buba bugiteje kurushaho”

Jeanne watewe inda afite imyaka 17, kuri ubu akaba afite 18 ntiyifuza ko umugabo wamuteye inda yakurikiranwa mu butabera.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, GASANA Richard atubwira ko ibyo abo bangavu bifuza bitashoboka kuko n’ubwo baba bamaze gukura ariko ubwo baterwaga inda bari bakiri abana kandi ko itegeko riteganya ibihano ku batera inda abana.

Yagize ati “itegeko riri clear (rirasobanutse), nta rundi rwitwazo mu gihe uketsweho icyaha ugomba gukorwaho iperereza cyaguhama ugahabwa ibihano hakurikijwe itegeko kabone n’aho nyir’ugukorerwa icyaha yaba ashaka kukugirira impuhwe”

Yakomeje agira ati “Kabone n’ubwo abo bangavu n’abana babo baba bagiye kugorwa n’imibereho kuko uwo mugabo afunzwe, leta yiteguye kubitaho nk’uko ifasha abandi bose b’amikoro make. Ahubwo aho gushyigikira abo bagizi ba nabi twebwe icyo dukora ni ugukumira ko abo bangavu baterwa inda binyuze mu bukangurambaga tugenda dukora hirya no hino”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo igaragaza ko muri aka karere habarurwa abagabo 709 bateye inda abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure. Muri bo, 372 bakaba baramaze gutabwa muri yombi ngo bakurikiranweho iki cyaha.

Ibihano ku bateye abangavu inda birakakaye

Ingingo ya Kane y’Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Ibyo bikorwa birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

HABIMANA Bonaventure

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button