Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyi

Umutekano: Inama ku ngabo za EAC ziri muri Congo irabera I Goma

Ingabo zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe ubu ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mugambi wo guhagarara hagati y’inyeshyamba za M23 n’iza FARDC ngo ibiganiro bigamije amahoro bitangire.

Ni ibiganiro hagati ya guverinoma n’izi nyeshyamba zahagurutse kuva mu myaka ya 2005 nubwo bari barahungiye mu gihugu cya Uganda.

Kuva izi ngabo zagera ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo  zasabye inyeshyamba kuva muri tumwe mu duce zari zarigaruriye zirabyubahiriza kuko zibwiraga ko ari zimwe mu ntambwe zagombaga gutuma leta yemera ibiganiro n’izi nyeshyamba.

Gusa mu biganiro umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo aheruka kugirana n’itangazamakuru ku wa kane tariki ya 13 Mata, 2023 yakuriye inizira ku murima abanyamakuru ko nta biganiro leta iteze kuzagirana n’izi nyeshyamba.

Ubu biteganyijwe ko abaminisitiri bashinzwe umutekano mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC, barahurira mu mujyi wa Goma ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023,  baganira niba amaserano y’ubutumwa bw’amahoro yavugururwa cyangwa Ingabo zigasubira mu bihugu byazo.

Muri iyo nama idasanzwe, baziga uko umutekano uhagaze kuri ubu muri Kivu ya Ruguru nka hamwe izo ngabo zaje kuwubungabunga, iyi nama ikaba ari ubwa mbere itangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo ari na we Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, iyi nama ikaba irabanzirizwa n’indi yariiteganyijwe kuri uyu wa Mbere, yahuje impuguke zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2023, i Goma nabwo harabera inama ihuje abakuru b’ingabo bo muri uyu muryango.

Muri iyo nama  bazaganira byimbitse ku musanzu w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nyuma bimenyekane niba Ingabo za EAC, zizaguma mu burasirazuba bwa Congo cyangwa niba zizataha

Imwe mu miryango itari iya Leta mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ivuga ko igihe izi ngabo za EACRF zimara muri Congo kigomba gusobanurwa neza ku nyungu z’abaturage kuko ngo bizafasha imiryango itari iya Leta kumenya neza umusaruro w’ingabo zahoherejwe.

Umusesenguzi muri Politiki, Dady Saley, yabwiye  Radio Okapi ko guverinoma ya Congo itaragirira icyizere umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri we ngo abaturage bazasubira mu byabo bongere batekane mu gihe cyose Guverinerinoma izashyiraho ingamba zo gushaka umuti urambye ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama igiye kuba mu gihe umutwe wa M23 watangaje ko mu gihe cyose  Congo itakwemera Ibiganiro nawo, itazashyira hasi intwaro; ibintu bica amarenga ko intambara y’uyu mutwe n’igisirikare cya Leta, FARDC yaba igiye gusubira kubura.

Uyu mutwe waherukaga kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi, wemera kurekura aho wari warigaruriye ku neza, Ingabo z’Akarere zikaba arizo zihacungira umutekano.

 

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button