Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

FeaturedIyobokamanaUbukunguUbumenyiUbuzima

Bwa mbere, abaganga bahaye umuntu impyiko y’ingurube irakora

Impyiko y’ingurube yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga yakoze neza mu bubiri w’umuntu. Ubu buryo, bukazafasha mu kubona ibice by’umubiri bikenewe  nkuko byatangajwe na the Newyork Times

Dr Robert Montgomery akuriye N.Y.U Langone, ikigo gishinzwe insimburangingo muri Manhattan.  Ingurube zororwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zishobora kuba igisubizo ku ibura ry’ibice nsimburangingo z’umuntu.

Abaganga babaga bo muri New York bahaye umuntu impyiko y’ingurube yorowe hifashishijwe ikoranabuhanga, iyi akaba ari intambwe ishimishije, kuko bitanga icyizere ko mu bihe bizaza, ubu buryo buzajya bwifashishwa hagamijwe gufasha abarwayi kubona ibice bisimbura ibiba birwaye mu mibiri y’abantu barembye.

Abashakashatsi bakaba bari bamaze igihe bagerageza ubu buryo, ariko bagahura n’inzitizi zikomeye zishingiye ku myitwarire iranga umwuga wa kinganga.

Akaba ari muri uru rwego abagaganga babaga bo muri N.Y.U bakoze igikorwa kidasanzwe, batera imyiko y’ingurube umurwayi, wari urembye, nyuma yo guhabwa uruhushya n’abavandimwe be,  ku buryo guhumeka yabikeshaga icyuma cyamwongeraga umwuka, nuko bategereza uko umubiri wakira urwo rugingo rushya, ariko iyo mpyiko yahise itangira gukora, akaba ari nabwo bwa mbere mu mateka.

Abashakashatsi bakaba barakurikiranye uyu murwayi mu gihe cy’amasaha 54, bityo hakaba hakiri byinshi bigitegerejwe, birebana n’ingaruka zishobora guterwa na buriya buryo bwo kubaga., Ariko ubu buryo ngo ntibuzashyirwa mu bikorwa vuba, kuko hakiri ingorane nyinshi zifitanye isano n’imyitwarire ya kiganga zizabanza gukemurwa.

Inzobere mu mwuga wa w’ubuvuzi zikaba zikomeje gushimagiza iki gikorwa, nk’intambwe idasanzwe.  “Iyi ni intambwe idasanzwe’Dr Dorry Segev, Purofeseri  ushinzwe gusimbura ingingo, muri Kaminuza ya Johns Hopkins ishami ry’ubuvuzi, nawe wagize uruhare mu bushakashatsi . “Ni agahebuzo.”        Kuba uru rugingo rubonetse mu ngurube, bishora kuzajya byifashishwa no mu gusimbura umutima, ibihaha, n’umwijima, ibi bikazanzamura ubuzima bw’Abanyamerika basaga 100000, ubu bategereje kuzasimburizwa impyiko, harimo 90.240  bakeneye impyiko. Muri abo bategereje, 12 bapfa buri munsi.

 

Umwanditsi wa Purenews

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button