Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abantu batandatu basanzwemo ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron.
Abasanzwemo ubu bwoko ni abagenzi ndetse n’abahuye nabo.
Ni virus yagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo, ikaba ikwirakwira ku buryo bwihuse nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku buzima OMS.
Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 12, gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingira kuko ari bwo buryo burambye mu kwirinda ubu bwoko bushya bwa Covid-19.
Abashakashatsi muri Afurika y’Epfo no ku Isi bari gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’imikorere y’iyi virus, bakaba bazatangaza amakuru yose ayerekeyeho uko hazajya hamenyekana amakuru.
Ibimenyetso biheruka bigaragaza ko uwigeze kurwara COVID19 afite ibyago byo kwandura ugereranyije n’abataranduye iki cyorezo.
Mu Rwanda abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 6.925.192 mu gihe abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo ari 4.259.242. Abamaze guhabwa dose ishimangira ni abantu 27.220.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagiye bigaraza kwitwara neza mu kurwanya COVID19, nubwo rwagiye runengwa na bamwe mu baturage ku ngamba rwagiye rufata, zirimo nka guma mu rugo no mu karere, abanengaga izi ngamba bakavuga ko abanyarwanda badafite ubushobozi buhambaye mu bukungu.
By MUHIRE Désiré