Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedIbidukikijeUbumenyi

Ubuheta bwa Jeannette na Paul KAGAME na bwo bwibarutse ubuheta

Ifoto y’imfura ya Ange KAGAME na Bertrand NDENGEYINGOMA, yagaragaye kuri Twitter ya perezida Paul Kagame iherekejwe n’amagambo agira ati: Congrats Ange & Bertrand... hakurikiraho aka emoji gafite udutima ku maso, ibintu bihamya ubwuzu busaze bwo gushaka kureba uwo muvanda.

Imfura ya Ange ikikiye murumuna we yagaragaragaye nawe nk’uwashimishijwe bihebuje no kwakira murumuna we, bitewe n’uko byigaragazaga kuri iyo foto.

Imfura na murumuna we
Imfura na murumuna we

Ange Kagame, ni we mukobwa rukumbi wa Perezida Paul Kagame na madame Jeannette Kagame, akaba ubuheta muri uyu muryango. Yibarutse ubuheta nyuma y’imyaka ibiri yibarutse imfura ye yavutse tariki 19 Nyakanga 2020.

Ange Kagame ni we mukobwa wenyine muri uyu muryango. Ni we ugwa mu ntege musaza we Ivan CYOMORO, agakurikirwa n’abandi bahungu babiri.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, ni bwo yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma ibirori byabereye mu rugo rwa Paul Kagame ruri mu murenge wa Muhazi, ni mu karere ka Rwamagana, ashyingirwa tariki ya 6 Nyakanga 2019.

Abinyujije kuri Twitter yabwiye Ange n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ati Congrats, amagambo umuntu ayagenekereza ati: ‘’mukomereze aho’’, amagambo yaherekesheje agashusho gafite udutima ku maso nk’ikimenyetso ubwuzu ku mutima.

Abayobozi barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianne Gatabazi, bishimiye cyane inkuru y’ivuka ry’ubuheta bwa Ange Kagame, we yahamije ko ari umugisha w’Imana.

Uyu mubyeyi INGABIRE Ange Kagame, yavukiye i Buruseli mu bubiligi tariki 08/09/1993.  Mu kwezi kwa kenda k’uyu mwaka azaba yujuje imyaka 29.

     Perezida Kagame n’umwuzukuru we mukuru
Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button