Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbureziUbuzima

Nyamagabe: Uretse imirire hari n’izindi mpamvu zigwingiza abana

Hari abatekereza ko kugwingira byibasira gusa abana b’abaciriritse mu bukungu ariko abasobanukiwe iby’ubuzima bavuga ko biterwa n’impamvu nyinshi nubwo bamwe bibwira ko ari ibiribwa gusa.

AYINKAMIYE Esperance, wize kandi ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Ngara mu karere ka Nyamagabe avuga ko n’abana b’abishoboye bashobora kugwingira kuko bidaterwa n’indyo ikennye gusa.

AYINKAMIYE avuga ko isuku nke mu biribwa, kutamenya kubitegura, kurwaragurika, gutereranwa, kugira ibiribwa ariko ntibihinduranywe uko bikwiye, amakimbirane mu miryango, kutagaburirira abana ku gihe, ndetse n’ibindi bigira uruhare mu kugwingiza abana akitsa ko ntaukwiye kwibwira ko guha umwana ibiryo gusa ubwabyo byamurinda kugwingira.

Yagize ati:“Abana benshi tugira bari mu mirire mibi ndetse n’abagwingiye si abo mu miryango ikennye kurusha indi gusa, ahubwo hari n’abo dusanga biterwa  n’amakimbirane yo mu miryango”

Uyu mubyeyi yabwiye www.purenews.rw ko kurinda umwana kugwingira ari ihame kubitangira mbere yo kumutwita, kuko ngo umwana ari nk’urubuto ruba rwareze ku babyeyi bityo ko na nyina aba akwiye kugira ubuzima bwiza mbere yo gusama no mu gihe yasamye kugeza abyaye mu rwego rwo kubaka impamvu zizarinda umwana kuvuka agwingiye.

Aha yagarutse ku ngeso bamwe mu bakobwa bagira yo kwiyicisha inzara ngo barashaka kugira imiterere bita myiza [good shape] avuga ko bishobora gutuma babyara abana batujuje ibisabwa cg bagwingiye bitewe n’uko baba bakomoka ku babyeyi bakennye mu mibiri.

Aho ni ho yahereye agira ati:”Niyo mpamvu dusaba ababyeyi kwipimisha inshuro enye kuva ku byumweru bya mbere basamye (4 standard visits) kuko bifasha muganga kumenya ubuzima bw’umubyeyi n’umwana akabona aho ahera abitaho cyanga aha umubyeyi inama.”

Hagamijwe gukemura igwingira mu bana b’abanyarwanda, umubyeyi atangira kwitabwaho kuva asambye kugeza uwo yibarutse agize imyaka ibiri.

Mu mwaka wa 2015 igenzura ryagaragaje ko akarere ka Nyamagabe kari aka gatatu nyuma ya Nyabihu na Rutsiro twazaga ku isonga mu kugira abana b’ingwingiri n’imirire mibi bikabije.

Imibare yagaragazaga ko mu bana ba Nyaruguru, 51.8% bari baragwingiye, icyakora kubera ingamba zahise zifatwa, aka karere ubu gasigaranye abana 33,6% bakigwingiye, ibintu bivuga ko abasaga 18.2% ubu batacyugarijwe n’imirire mibi.

Iyo bigaragaye ko utwite adafite amikoro ahagije yatuma agira imibereho myiza, binyuriye muri gahunda zitandukanye za leta zigamije kugoboka abatishoboye, uyu ashyirwa mu bahabwa igikoma cyiue intungamubiri bikamufasha no kuzibaruka umwana ufite amagara mazima mu bugingo.

Kugwingira ni ukugira impamvu mbi zizwi cg zitazwi zibuza umwana gukura uko bikwiye kandi bishobora gufata igihagararo cyangwa intekerezo, umuntu akabaho ariko adafite intekerezo zireshya n’igihagararo cye, kumushakamo umusaruro bikaba ingume.

Uwagwingiye mu ntekerezo arangwa no kudashyira mu gaciro, kunanirwa gukemura ibibazo by’ingutu hifashishijwe intekerezo, kunanirwa kwiga cyangwa kwiga ariko ntatsinde neza nubwo yaba ari byo akora gusa ndetse n’ibindi.

Imboga n’imbuto, amagi n’amata ndetse n’urugwiro ubu biri mu biri guhabwa inshuke n’ibibondo bo muri Nyaruguru ngo imirire mibi no kugwingira bizabe umugani muri aka karere.

Aka karere gafite umuhigo ko mu Ukuboza, 2022,  buri muryango uzaba ufite akarima k’igikoni n’ibiti bitatu bizajya byera imbuto kuko ngo ingemwe ubu zamaze gutegurwa.

Ibiribwa gakondo birimo intungamubiri n’imyunyu ngugu birinda bikavura indwara
Umwana utaragwingiye yigirira icyizere/ Mbazi-Nyamagabe
Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button